Karekezi Olivier ntateganya kuza mu Rwanda ibibazo biri muri Kiyovu Sports bitarakemuka

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 4 Kanama 2020 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier, yatangaje ko atazafata indege aza mu Rwanda mu gihe iyi kipe ikivugwamo umwuka mubi no kudahuza biri mu buyobozi bwayo.

Muri Kiyovu Sports, ishyamba si ryeru nyuma y’uko bivugwa ko hacitsemo ibicemo bibiri hagati y’abashyigikiye Mvukiyehe Juvénal na Ntalindwa Théodore bashaka kuyiyobora.

Yaba Mvukiyehe washoye amafaranga menshi muri Kiyovu Sports igura abakinnyi cyangwa Ntalindwa usanzwe ari Visi Perezida wa Mbere akaba n’Umuvugizi, muri bo ntawerura ngo avuge ko yifuza kuyobora iyi kipe, ariko bivugwa ko impande zombi zihanganye.

Kyovu Sports yateganyaga inama y’Inteko Rusange ku wa 8 Kanama, aho byari byitezwe ko izaberamo impinduka mu buyobozi, hagatorwa Komite Nyobozi nshya gusa yamaze kwimurirwa igihe kitaramenyekana.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Kabiri, Karekezi Olivier uheruka kwemerera Kiyovu Sports kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere, yavuze ko atazafata indege imuzana i Kigali mu gihe iyi kipe ikivugwamo umwuka mubi.

Ati “Niba abayobozi bombi twaravuganye bagashyira amasezerano ku meza bakanyoherereza imbanziriza masezerano kuri email nkasinya, bose bari kumwe bafite umwuka mwiza tuvugana ko tugiye gusenyera umugozi umwe, ubu bakaba batakivuga rumwe, ndumva ntacyo naba nje gukora.”

“Itike yanjye iri tariki 8 Kanama, mu gihe bicaye hamwe ikibazo bakakirangiza niba bafite inama ryari, ubwo nta kibazo ariko mu gihe batarakemura ikibazo bo bagende aho baguriye itike bajye kuyihinduza kugeza igihe ibibazo bizakemukira.”

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Karekezi Olivier yari yatanze integuza ko ashobora kuba ari hafi kugaruka mu Rwanda, avuye muri Suède, aho abana n’umuryango we.

Karekezi w’imyaka 37, yabaye umukinnyi ukomeye mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ndetse ari mu bakinnye CAN 2004 yabereye muri Tunisie.

Yakiniye APR FC mu Rwanda n’amakipe atandatu ku Mugabane w’u Burayi no muri Afurika. Afite Impamyabushobozi y’ubutoza itangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi “UEFA A Licence”.

Karekezi Olivier yatoje Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2017 na Gashyantare 2018, aho yegukanye igikombe cy’irushanwa Agaciro Development Fund, akurikizaho icya Super Cup yatsindiyeho APR FC ibitego 2-0, mbere yo kwegukana Igikombe cy’Intwari.

Karekezi Olivier yavuze ko atazaza gutoza Kiyovu Sports mu gihe iri kuvugwamo kudahuza mu buyobozi
Mvukiyehe Juvénal (ibumoso) na Ntalindwa Théodore (iburyo) bivugwa ko buri umwe ashaka kuyobora Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .