Karekezi Olivier aremezwa nk’umutoza mushya wa Bugesera FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Ugushyingo 2019 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Bugesera FC bwasabye Karekezi Olivier kuyibera Umutoza Mukuru ndetse amakuru yizewe ashimangira ko azemezwa mu gihe cya vuba.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Ubuyobozi bwa Bugesera FC bwatangaje ko bwatandukanye na Bisengimana Justin wari Umutoza Mukuru kubera umusaruro muke.

Bugesera FC ni imwe mu makipe yatanze amafaranga menshi igura abakinnyi barimo abafite amazina akomeye nka Shaban Hussein ‘Tchabalala’, Mustafa Francis n’abandi ariko umusaruro w’amanota umunani mu mikino umunani watumye itandukana n’uyu mutoza bari bamaranye amezi atanu.

Amakuru yizewe ni uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwagiranye ibiganiro na Karekezi Olivier ndetse yamaze gusinya amasezerano yo kuyitoza ku buryo azatangira akazi muri iyi kipe mu cyumweru gitaha, ubwo azaba akoresha imyitozo ya mbere.

Aganira na IGIHE, Umunyamabanga Mukuru wa Bugesera FC, Karenzi Sam, yavuze ko bagiranye ibiganiro na Karekezi ariko ahakana ko bamwemeje nk’umutoza.

Ati ”Karekezi twaravuganye kimwe n’abandi batoza benshi batandukanye. Ibyo kuba twaramuhaye akazi ntabwo ari byo, turacyaganira nk’uko n’abandi tuganira, ntabwo turafata umwanzuro ku mutoza tuzaha ikipe.”

Karekezi Olivier aheruka mu Rwanda muri Gashyantare 2018, aho yatandukanye na Rayon Sports yari abereye umutoza, ayishinja kumunaniza mu kazi ke.

Karekezi yabaye umukinnyi ukomeye imbere mu gihugu no hanze y’u Rwanda, by’umwihariko agirira akamaro gakomeye ikipe y’u Rwanda Amavubi.

Kugeza ubu ni we mukinnyi watsindiye iyi kipe y’igihugu ibitego byinshi, akaba ari na we mukinnyi wayikiniye igihe kirekire kurusha abandi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anayigeza ku musaruro ugaragara.

Bugesera FC ya 10 n’amanota umunani, izagaruka mu kibuga tariki ya 24 Ugushyingo, yakira Mukura Victory Sports mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona.

Karekezi Olivier ni we ugiye kugirwa Umutoza wa Bugesera FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza