Kapiteni wa Rayon Sports Rutanga yavuze ku makuru amwerekeza muri Yanga SC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 12 Ukuboza 2019 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’ibumoso wa Rayon Sports akaba na kapiteni wayo, Rutanga Eric, yanyomoje amakuru avugwa ko yamaze kumvikana na Yanga SC yo muri Tanzania ku buryo yayerekezamo, ariko yemeza ko hari ibiganiro byabaye ku makipe yombi.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko Rutanga Eric yamaze kuvugana n’ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, yifuza kumusinyisha mbere y’uko isoko ry’igura muri Tanzania rifunga muri uku kwezi.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu, Rutanga, yanyomoje aya makuru, avuga ko nta biganiro byizege biba hagati ye n’iyi kipe yo muri Tanzania.

Ati "Ariya nayafata nk’ibihuha, ntabwo njyewe nerekeje muri Yanga SC, njyewe ndi umukinnyi wa Rayon Sports. Hagize n’ibiganiro bibaho bavugana n’Abayobozi kuko njye sindavugana nayo, mfite imyaka ibiri ya Rayon Sports, ntabwo ndi umukinnyi wigurisha.’’

Rutanga yemeje ko hari ibiganiro byabaye hagati y’Ubuyobozi bwa Rayon Sports n’ubwa Yanga SC ikinamo Sibomana Patrick, ariko nta cyo byatanze.

Ati ’’Yanga SC mu mwaka ushize yigeze kunshaka ntibyakunda kuko nahise nerekeza muri Zambia, naho ntibyakunda ndagaruka. Baguze undi mukinnyi ntibyamuhira ni yo mpamvu ubu banyifuza.‘’

‘’Abafana baranshaka, na Papy [Sibomana] tujya tuvugana. Perezida wa Yanga SC yaraje aganira n’uwa Rayon Sports, ariko ibyo baganiriye ntabwo byaciyemo. Njye ntabwo navuga ngo navuganye na bo, n’ibizaba byaba ku ruhande rw’Ubuyobozi.’’

Rutanga wifuzwaga na Nkana FC yo muri Zambia ku mpera z’umwaka ushize w’imikino, yagarutse muri Rayon Sports, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri n’igitambaro cyo kuyobora bagenzi be, muri Kanama.

Uyu ni umwaka wa gatatu ari gukina muri Rayon Sports nyuma yo kuyigeramo mu mwaka w’imikino wa 2017/18, avuye muri APR FC yakuriyemo.

Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric, yanyomoje amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Yanga SC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza