00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kapiteni wa Nigeria yitegura gusakirana n’Amavubi yavuze imyato bagenzi be

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 September 2024 saa 09:19
Yasuwe :

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria akaba na Kapiteni wayo, William Troost- Ekong, yavuze ko bafite ikipe nziza ishobora guteza ibibazo buri wese, by’umwihariko ubusatirizi butazuyaza.

Ekong yabivuze ku wa Gatandatu nyuma yo gutsinda Bénin ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa Mbere wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu 2025.

Ati “Ndatekereza ko hamwe n’impano y’ubusatirizi dufite, si ngombwa ko tubavuga. Ndatekereza ko buri wese azi uburyo dushobora guteza ibibazo. Tugerageza ibishoboka tugafunga inyuma, twarema uburyo, tugashaka ibitego. Ndizera cyane ko twahaye abahungu imipira ngo batsinde kandi bayishyize mu nshundura.”

Yakomeje agira ati “Iki ni ikimenyetso cyiza cy’icyerekezo turi kuganamo ndetse ni intambwe ya mbere muri nyinshi tugomba gukora kugira ngo tugere muri CAN 2025.”

Umutoza Augustine Eguavoen, na we yashimangiye ko afite ikipe nziza ashobora gukinisha mu buryo butandukanye kandi bikagenda neza.

Ati “Dufite abakinnyi beza kandi bashobora gukina uburyo ubwo ari bwo bwose bw’imikinire. Ni ikintu twaganiriyeho kandi nicaye nkitegereza. Nzi ko dufite ubushobozi bwo gutsinda ikipe iyo ari yo yose, ariko turazubaha.”

Nigeria izakurikizaho umukino izakirwamo n’Amavubi y’u Rwanda ku wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2024, kuri Stade Amahoro.

William Troost- Ekong yavuze ko Nigeria ifite ubusatirizi bukomeye
Nigeria yatsinze Bénin ibitego 3-0 mu mukino wabaye ku wa Gatandatu
Victor Osimhen ni umwe mu bagize ubusatirizi bwa Nigeria ndetse yatsinze igitego ku wa Gatandatu
Ademola Lookman uri mu bahataniye Ballon d'Or ya 2024, yatsinze Bénin ibitego bibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .