Kapiteni wa Manchester United yashinjwe ibyaha bine, akatirwa igifungo cy’amezi 21

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Kanama 2020 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Kapiteni wa Manchester United, Harry Maguire, yakatiwe igifungo gisubitse cy’amezi 21 n’iminsi 10 nyuma yo gushinjwa ibyaha bine birimo gukubita abashinzwe umutekano no kugerageza gutanga ruswa.

Harry Maguire yafatiwe ku Kirwa cya Mykonos mu Bugereki ku wa Kane, aho yakubise umupolisi wari utabaye kubera imirwano y’Abongereza yabereye hanze y’akabari ko kuri icyo kirwa.

Yatawe muri yombi hamwe na murumuna we, Joe, ndetse n’inshuti yabo Christopher Sharman bivugwa ko batabaraga mushiki w’aba bombi wari uhawe ibiyobyabwenge.

Nubwo aba bose barekuwe, Urukiko rwa Syros rwemeje ko urubanza ruba kuri uyu wa Kabiri, Harry Maguire akatirwa igifungo cy’amezi 21 n’iminsi 10.

Kapiteni wa Manchester United wari uhagarariwe n’Umunyamategeko we, yashinjwe gukubita no gukomeretsa, kugerageza gutanga ruswa, guhohotera abashinzwe umutekano no gutukana nyuma yo gutabwa muri yombi

Iki gifungo yahawe cyasubitswe (nticyahita gishyirwa mu bikorwa) kubera ko ari ku nshuro ya mbere akatiwe ndetse ibyaha ashinjwa bikaba byoroheje.

Maguire wahamagawe mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza yitegura imikino ya UEFA Nations League, yavuze ko yasabye ikipe ye y’abanyamategeko gutegura ubujurire kuko yizeye ko ari umwere.

Mu kwezi gutaha, u Bwongereza buzakina imikino ibiri buzahuramo na Iceland na Denmark.

Nyuma yo gukatirwa igifungo cy’amezi 21, Harry Maguire yahise akurwa ku rutonde rw’abakinnyi umutoza w’u Bwongereza Gareth Southgate yari yahamagaye.

Kapiteni wa Manchester United, Harry Maguire yashinjwe ibyaha bine, akatirwa igifungo cy’amezi 21

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .