00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kalisa Rashid yasubukuye imyitozo nyuma y’amezi ane

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 January 2022 saa 04:26
Yasuwe :

Kalisa Rashid ukina hagati muri AS Kigali n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi‘, yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri nyuma yo kubagwa akamara hanze y’ikibuga amezi ane.

Kalisa yari amaranye igihe imvune yo mu ivi kuko amakuru avuga ko yayigize muri Mutarama 2021 ubwo AS Kigali yatsindwaga na KCCA ibitego 3-1.

Kuva icyo gihe, uyu mukinnyi yakomeje kugorwa n’iyi mvune ndetse muri Shampiyona Nyafurika y’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) yabereye muri Cameroun mu ntangiriro za 2021, nta mukino n’umwe yigeze asoza nyamara yari muri 11 b’Amavubi babanzaga mu kibuga.

Nyuma yo kugirwa inama n’abaganga, Kalisa Rashid yemeye kubagwa mu Ukwakira 2021, ahabwa igihe cy’amezi ane ari hanze y’ikibuga.

Uyu mukinnyi yasubukuye imyitozo, akorana na bagenzi be kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Mutarama 2022.

Ibinyujije kuri Twitter, AS Kigali yagize iti “Twishimiye kubona Kalisa Rashid wacu agaruka mu kibuga.“

Kalisa Rashid yiyongereye ku bandi bakinnyi bo hagati iyi kipe ifite barimo Niyonzima Olivier Seif, Kakule Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Haruna Niyonzima na Kalisa Jamir uzatangira gukina mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona kuko yaguzwe muri uku kwezi.

AS Kigali ya gatatu n’amanata 23, izasubira mu kibuga ku wa Kane aho izakirwa na Etoile de l’Est mu mukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona uzabera i Ngoma.

Kalisa Rashid wari umaze amezi ane abazwe, yasubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri
Kalisa yavunitse mu ntangiriro z'umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .