Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi 2025, ubera kuri Moses Mabhida Stadium iri mu mujyi wa Durban.
Iyi ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika y’Epfo, ariko muri uyu mwaka w’imikino ntiyahiriwe na Shampiyona, ahubwo yigira inama yo gushyira imbaraga mu bindi bikombe bikomeye bikinirwa imbere mu gihugu.
Nedbank Cup ni rimwe muri aya marushanwa yashyizemo imbaraga. Muri 1/2 cyaryo Kaizer Chiefs yahuye na Mamelodi Sundowns ikomeza bigoranye nyuma y’uko iyitsinze ibitego 2-1.
Intsinzi nk’iyi ni yo yakomezanyije ku mukino wa nyuma ihura na Orlando Pirates yahabwaga amahirwe. Ibitego bya Gaston Sirino ku munota wa 10 na Yusuf Maart ku wa 80, ni byo byatabaye iyi kipe yari yahagamwe na Orlando Pirates yari yatsindiwe na Evidence Makgopa.
Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre, ntabwo yigeze ahabwa amahirwe muri uyu mukino ngo akine, ahubwo yashyizwe ku ntebe y’abasimbura.
Kaizer Chiefs yaherukaga guterura igikombe kimwe mu bikomeye bikinirwa muri Afurika y’Epfo mu 2014/15, ubwo yatwaraga icya Shampiyona.
Ntwari utari kubona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe, ni umwe mu bashobora kuyisohokamo mu mpera z’umwaka w’imikino, kabone n’ubwo yaba yatwaye igikombe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!