Muri Nyakanga 2024, ni bwo Ntwari usanzwe ukina muri Shampiyona ya Afurika y’Epfo, yavuye muri TS Galaxy yerekeza muri Kaizer Chiefs.
Nyuma yo kwitwara neza aho yahoze, yazamuye urwego ku buryo yumva akwiriye kuba amahitamo ya mbere muri iyi kipe ikomeye muri South African Premiership.
Akimara gusinya amasezerano ntabwo yahawe nimero azajya yambara kuko ku giti cye yifuzaga kwambara nimero 1 ariko hakaba amahitamo yo kumuha 16 yari asanganywe muri TS Galaxy.
Nimero 16 si yo mahitamo ya Ntwari kuko n’andi makipe yakiniye mu Rwanda n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yakunze kwambara nimero 1 mu mugongo.
Kaizer Chiefs itegereje byinshi kuri Ntwari w’imyaka 24 nk’uko umutoza we Motaung Jr. aherutse kubitangariza ikinyamakuru The South African.
Ati “Twishimiye ko Ntwari yaje mu ikipe yacu. Ubunararibonye afite haba mu ikipe isanzwe ndetse n’Ikipe y’Igihugu, agiye kongera byinshi mu gice cyo mu izamu. Twaramwakiriye kandi nzi ko na we azishimira kwandikana amateka natwe.”
Ntwari yasinye amasezerano y’imyaka ine ashobora kongerwaho umwe muri Kaizer Chiefs.
Mu mpera z’icyumweru, yabaye umukinnyi mwiza w’umunsi wa kabiri w’imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2025, Amavubi yanganyijemo na Nigeria.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!