Juan Bernabè w’imyaka 56 yatunguye benshi ubwo ku wa Mbere yashyiraga hanze amashusho y’igitsina cye cyafashe umurego, ni nyuma yo kubagwa kuri iyi myanya y’ibanga hagamijwe kongera ubushobozi bwe mu bijyanye no gutera akabariro
Nyuma yo kujya hanze kw’aya mashusho, ubuyobozi bwa Lazio bwahise butangaza ko bwatandukanye na Juan ndetse n’iki gisiga cya Kagoma yagurutsaga mbere ya buri mukino, kubera ko batakomeza kwihuza n’ibintu bibi nk’ibyo.
Kuva mu mwaka wa 2010, Juan Bernabè yagurutsaga igisiga cya Kagoma kuri stade Olimpico ikipe ya Lazio yakiriraho imikino yayo, aho iki gisiga ubusanzwe ari ikirango cy’iyi kipe y’i Roma.
Uyu muhango ariko ukaba ugiye guhita uhagarara cyane ko iki gisiga cyahise kijyana na nyiracyo, aho ubuyobozi bw’iyi kipe bwihanganishije abafana kubera ko batazongera kubona iyi Kagoma, ariko ko nta kundi bari kubigenza kubera ibyakozwe na Juan Bernabè.
Uyu mugabo ukomoka muri Espagne usanzwe ari n’umuhezanguni uzwi, yatangaje ko ku bwe abona nta nka yaciye amabere kubera ko kwerekana imiterere y’igitsina cye bwari uburyo bwo gukangurira abandi bagabo bafite ikibazo cyo kutitwara neza mu buriri kuba na bo bakwibagisha kugira ngo ibintu bigende neza.
Kugeza ku munsi wa 20 wa Shampiyona, Lazio iza ku mwanya wa kane n’amanota 36 aho irushwa amanota arindwi na Inter de Milan na Atlanta ziyiri imbere.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!