Kagere na Tuyisenge mu bicu, Rwatubyaye yatangiye nabi- Uko abanyarwanda bakina hanze bitwaye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Gicurasi 2019 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Impera z’icyumweru twasoje zagaragayemo umusaruro utandukanye ku makipe akinamo abanyarwanda hanze y’igihugu, aho Meddie Kagere na Tuyisenge Jacques batsindiye amakipe bakinira.

Kagere yafashije Simba SC kwizera igikombe

Mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, Simba SC ikinamo abanyarwanda, Meddie Kagere na Haruna Niyonzima, yatsinze Ndanda FC ibitego 2-0, ikomeza gusiga Yanga SC ku rutonde rwa shampiyona.

Aba bakinnyi bombi babanje mu kibuga. Kagere Meddie ni we watsinze ibi bitego byombi byabonetse muri uyu mukino ku munota wa gatandatu n’uwa 11, yuzuza ibitego 22.

Simba SC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 88 mu mikino 35 imaze gukina mu gihe Yanga SC ya kabiri ifite amanota 83 mu mikino 36.

Waasland-Beveren ya Bizimana Djihad yabonye intsinzi

Mu guhatanira umwanya wo gukina Europa League mu Bubiligi, imikino yasojwe mu mpera z’icyumweru, Waasland Beveren ya Djihad Bizimana, ku wa Gatanu yatsinze Royal Excel Mouscron ibitego 4-2 iyisanze iwayo.

Uyu mukinnyi w’umunyarwanda yakinnye iminota yose y’umukino. Ikipe ye yasoreje ku mwanya wa gatatu n’amanota 13 mu mikino 10 yo mu itsinda B, ibura amahirwe yo gukina imikino isoza.

Rwatubyaye Abdul yabanje mu kibuga ku nshuro ya mbere akinira ikipe ye nshya

Nyuma yo gutizwa mu cyiciro cya kabiri, mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, Colorado Springs Switchbacks FC ya Rwatubyaye Abdul yatsindiwe mu rugo na New Mexico United ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona ya USL Championship mu gace k’uburengerazuba.

Rwatubyaye yabanje muri uyu mukino. Colorado Springs Switchbacks FC kuri ubu iri ku mwanya 17 n’amanota umunani mu gihe ikipe ya 18 ari Sounders FC 2 ifite amanota arindwi mu mikino 12.

Buildcon FC ya Usengimana Faustin yongeye gutakaza amanota

Buildcon FC ya Usengimana Faustin, yongeye gutakaza amanota muri Zambia, inganya na Nkana FC ubusa ku busa mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru. Buildcon FC yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere kuzakina imikino nyafurika, ariko bizayisaba gutegereza umukino utaha.

Iyi kipe iracyari ku mwanya wa kabiri mu itsinda B n’amanota 30 mu mikino 17 mu gihe Green Eagles ya mbere ifite amanota 35.

Tuyisenge Jacques yafashije Gor Mahia gukomeza kuyobora shampiyona

Gor Mahia ikinamo umunyarwanda Tuyisenge Jacques yatsinze AFC Leopards muri Mashemeji Derby ibitego 3-1. Uyu mukinnyi yatsinzemo igitego kimwe.

AFC Leopards itozwa na Cassa Mbungo André, ikinamo kandi Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ na Kayumba Soter.

Gor Mahia yahise igira amanota 69 ku mwanya wa mbere, isigara isabwa byibuze amanota abiri mu mikino itatu isigaye kugira ngo yizere gutwara shampiyona y’uyu mwaka.

Mu yindi mikino yabaye, Tusker FC ikinamo Emery Mvuyekure, yatsinze Vihiga United ibitego 2-1, Nzoia Sugar inganya na Sofapaka ikinamo Mico Justin igitego 1-1 mu gihe Kariobangi Sharks yatsinzwe na KCB ikinamo Mugabo Gabriel ibitego 3-2.


Dakhleya SC ikinamo Muhire Kevin ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri

El Dakhleya SC ikinamo Muhire Kevin yatsinzwe na Ismaily SC ibitego 2-0 mu mukino wabaye ku wa Gatanu. Iyi kipe iri ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 27 mu gihe hasigaye umukino umwe ngo shampiyona irangire ndetse ishobora kumanuka.

Kagere Meddie yongeye gutsindira Simba SC, ayifasha kwizera igikombe cya shampiyona
Tuyisenge Jacques acenga Kayumba Soter na Christopher Oruchum
Nicholas Kipkirui na Tuyisenge batsindiye Gor Mahia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza