Kagere Meddie mu nzira zo gukuraho agahigo yashyizeho mu mwaka ushize

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunyarwanda, Meddie Kagere, yaraye afashije Simba SC kunyagira Alliance FC ibitego 5-1 mu mukino w’umunsi wa 36 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tanzania, atera intambwe igana ku gahigo k’ibitego 23 yatsinze mu mwaka ushize w’imikino.

Muri uyu mukino wabaye ku Cyumweru i Dar es Salaam, Kagere Meddie yatsinzemo ibitego bibiri, aho icya mbere yagitsinze ku munota wa 24 kuri penaliti.

Uyu rutahizamu w’Umunyarwanda yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 44, ahesha Simba SC kujya kuruhuka iyoboye umukino ndetse na we yiyongerera amahirwe yo kongera kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona ya Tanzania.

Kagere Meddie arabura igitego kimwe gusa kugira ngo agere ku gahigo yashyizeho mu mwaka ushize w’imikino wa 2018/19, ubwo yatsindaga ibitego 23, akegukana igihembo cya rutahizamu mwiza.

Ikipe ye ya Simba SC, yaherukaga gutsindwa na Mbao FC, yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 64 ku mupira washyizwe mu izamu na Luis Miquissone mu gihe Deo Kanda yatsinze icya kane ku wa 76 mbere y’uko Said Ndemla atsinda icya gatanu ku wa 87.

Igitego kimwe cyabonetse ku ruhande rwa Alliance FC, cyari cyatsinzwe na Martin Kigi ku munota 39.

Gutsinda uyu mukino byatumye Simba SC igira amanota 84 naho Alliance FC ikomeje kuba hafi y’umurongo utukura n’amanota 41 ku mwanya wa 14 mu gihe hasigaye imikino ibiri gusa.

Simba SC isigaje guhura na Coastal Union mu mukino uzabera kuri Mkwakwani i Tanga ndetse na Polisi Tanzania mu wundi mukino uzabera kuri Kilimanjaro Stadium.

Mu yindi mikino yabaye ku Cyumweru, Azam FC yitesheje amahirwe yo kwambura Yanga SC umwanya wa kabiri, inganya na Lipuli FC igitego 1-1 mu gihe Mbaro FC na JKT zanganyije igitego 1-1.

Kagere Meddie (iburyo) yatsinze ibitego bibiri mu mukino Simba SC yanyagiyemo Alliance FC ibitego 5-1
Kagere arabura igitego kimwe kugira ngo agere ku gahigo k'ibitego 23 yatsinze mu mwaka ushize w'imikino wa 2018/19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .