Kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe 2025 nibwo Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izakiramo Nigeria na Lesotho, tariki ya 21 na 25 Werurwe 2025.
Ubwo abakinnyi bageraga kuri hoteli, Umutoza Mukuru Adel Amrouche, yasabye ko bakorerwa isuzuma ry’umubiri ngo arebe uko bahagaze.
Mu kugera kuri Byiringiro byagaragaye ko afite imvune y’ivi maze asezererwa utyo.
Amakuru avuga ko abo muri APR FC asanzwe akinira, batunguwe kuko batari bazi ko amaze iminsi akinira ku mvune.
Uyu mukinnyi yahise asimbuzwa Uwumukiza Obed umaze iminsi uri mu bahagaze neza muri Mukura VS.
Amavubi akomeje kwitegura Nigeria bazahura mu mukino w’Umunsi wa Gatanu mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 21 Werurwe saa 18:00 kuri Stade Amahoro.
Ni umukino ukomeye cyane kuko Nigeria iri gukubita agatoki ku kandi cyane ko mu mikino iheruka guhuza amakipe yombi, Amavubi yatsinze umwe banganya undi.
U Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota arindwi runganya na Afurika y’Epfo na Bénin. Lesotho iri ku mwanya wa kane n’amanota atanu, Nigeria atatu na Zimbabwe ya nyuma ifite abiri.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!