Ubwo Ikipe y’Igihugu yari irimbanyije imyitozo yitegura gushaka itike y’Igikombe cya Afurika yahuje u Rwanda na Misiri, Kaboy yasezerewe mu mwiherero abwiwe ko ari ukubera uburwayi.
Si ibi gusa byavuzwe, hari amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi yapimwe agasangwamo imisemburo myinshi ya kigabo ‘Testosterone’, itari kumwemerera kurikina.
Mu kiganiro uyu mukinnyi yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa B&B Kigali FM, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka ’Jado Castar’, yamusobanuriye ko ibyavuzwe byose nta kuri kurimo.
Jado Castar yavuze ko Kaboy yamubwiye ko batigeze bamupima.
Ati “Nta muntu n’umwe wigeze amupima muri iyi minsi yari mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu. Icyo kuba imisemburo iri hejuru ntabwo yigeze akibwirwa mbere y’uko ayivamo, ahubwo yabyumvise yaramaze gusezererwa. Yatunguwe no kuba yarabwiwe ko arwaye ibicurane kandi yari yaratangarijwe na muganga w’Ikipe y’Igihugu ko yabikize, dore ko ari we wari wamuvuye akanamuha imiti.”
“We yumva ko ibyabaye ari urwitwazo rw’umuntu cyangwa abashatse kumukura mu Ikipe y’Igihugu. Baramubwiye ngo atahe, ariko ntiyasobanurirwa impamvu ifatika itumye asezererwa.”
Kaboy yakomeje abwira Castar ko adahangayikishijwe n’impamvu iyo ari yo yose yatumye asezererwa, kuko bishobora no kumwangiriza akazi arimo ko gukinira Yanga Princess yo muri Tanzania.
Kugeza ubu Kaboy ni we rutahizamu urusha abandi u Rwanda rufite mu bagore.
Ikipe y’u Rwanda yakinnye na Misiri imikino ibiri, uwa mbere wabereye mu Rwanda iwutsindwa igitego 1-0, uwo kwishyura inganya na Misiri iwayo ibitego 2-2, isezererwa itabonye itike y’Igikombe cya Afurika.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!