Iyi kipe y’ikigugu muri Serie A yashinjwe kuzuza impapuro z’amafaranga yakoresheje mu kugura abakinnyi mu buryo butagaragaza neza ayo yatanze.
Juventus yari ku mwanya wa gatatu ariko irahita yisanga ku wa 10 nyuma yo gukurwaho amanota 15.
Abayobozi b’Inama y’Ubutegetsi y’iyi kipe, barimo Andrea Agnelli wari perezida na visi pereza Pavel Nedved, bose beguye mu Ugushyingo.
Juventus yavuze ko nta kibi yakoze, yemeza ko izajuririra icyemezo yafatiwe mu Rukiko rwa Komite Olempike y’u Butaliyani (CONI).
Mu itangazo iyi kipe yashyize hanze, yavuze ko “itegereje ko hatangazwa impamvu zo gufata icyemezo.”
Igihano cyatanzwe na FIGC kiraremereye ugereranyije n’amanota icyenda abashinjacyaha bari basabiye Juventus
Uretse guhanwa kw’iyi kipe, uwahoze ari Umuyobozi wayo wa Siporo, Fabio Paratici, ubu ushinzwe umupira w’amaguru muri Tottenham, yahagaritswe amezi 30.
FIGC yahannye kandi Agnelli n’uwahoze ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Juventus, Maurizio Arrivabene, guhagarikwa imyaka ibiri. Ni mu gihe Federico Cherubini ushinzwe siporo muri iyi kipe yahagaritswe amezi 16.
Muri rusange, abahoze mu buyobozi bwa Juventus n’ababurimo uyu munsi bagera kuri 11, ni bo bahanwe barimo Nedved wahagaritswe amezi umunani.
FIGC yavuze ko ibihano bahawe bigiye gukurikirwa n’ubusabe bwo kugera ku rwego rwa UEFA na FIFA ndetse no hirya no hino ku Isi.
Muri Mata 2022, Juventus n’andi makipe 10 arimo Napoli, yari akurikiranyweho guhisha amafaranga yaguze abakinnyi. Icyo gihe, Paratici na Agnelli bari mu bantu 59 bagizwe abere.
Iperereza ryongeye gufungurwa mu Ukuboza nyuma y’uko umushinjacyaha mukuru asabye ko icyo cyemezo kijuririrwa.
Juventus yegukanye ibikombe icyenda byikurikiranya muri Serie A ubwo yari iyobowe na Agnelli mu gihe cy’imyaka 13, ariko yasoreje ku mwanya wa kane mu mwaka ushize w’imikino. Yari ifite igihombo cya miliyoni 220£, ari na cyo kiri hejuru mu mupira w’u Butaliyani.
Inama y’Ubutegetsi nshya yemejwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru, iyobowe na Gianluca Ferrero wasimbuye Agnelli nka perezida.
Ibihano Juventus yahawe bije bisanga iperereza iri gukorwaho na UEFA ku kwica amategeko agenga imibereho y’amakipe n’ikoreshwa ry’umutungo wayo, ryatangajwe mu kwezi gushize.
Ku Cyumweru, Juventus izakira Atalanta muri Shampiyona.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!