00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibya miliyari 1 Frw yishyuza Kiyovu Sports, uko yamuhombeje n’icyo yapfuye na bagenzi be: Mvukiyehe Juvénal yavuze

Yanditswe na Jah d’eau Dukuze
Kuya 29 November 2024 saa 08:17
Yasuwe :

Uwahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal yatangaje ko yababajwe n’uburyo iyi kipe yahozemo yamushyize ku ruhande kandi yari afite gahunda yo kuyishyira ku gasongero ndetse no kuyinjiriza amafaranga atari make.

Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Mvukiyehe Juvénal kuri ubu washinze Addax FC ikina mu cyiciro cya kabiri, yavuze byinshi ku cyamujyanye muri Kiyovu Sports, amafaranga atagira ingano yayitanzeho ndetse na byinshi byamuvuzweho ubwo yajyaga muri iyi kipe.

Mvukiyehe Juvénal yagiye muri Kiyovu Sports mu 2020, birangira atowe nk’umuyobozi wayo muri Nzeri uwo mwaka, ubwo Isi yose yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid 19, ikintu cyanamugoye mu ntangiriro ze nk’uko yabidutangarije.

Ati “Mu mwaka wa mbere byarangoye, wari umwaka wa Covid-19 tugomba gutunga abakinnyi n’abatoza bakaba hamwe nta gusohoka, tubagaburira tukanabacumbikira.”

“Twari twaraguze abakinnyi beza benshi n’abatoza barangajwe imbere na Karekezi Olivier ariko byose twabiciyemo neza nta kibazo kibaye.”

Juvénal yavuze ko muri uwo mwaka wa mbere Umujyi wa Kigali wahaga Kiyovu Sports miliyoni 47 Frw, mu gihe abafana bakusanyije miliyoni 3 Frw zonyine, asigaye yose yavuye mu mufuka we.

Yavuze ko icyo gihe ikipe yahembaga Miliyoni 22 Frw buri kwezi, mu gihe abakinnyi baguzwe batwaye arenga miliyoni 150 Frw. Ibyo byose ngo nubwo byakozwe ariko byarangiye Kiyovu Sports ihatanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindirwa na Rutsiro ku Mumena.

Ati “Umwaka wa mbere muri Kiyovu Sports uri mu byanyigishije byinshi mu mupira w’u Rwanda, ko amafaranga adahagije ngo ubone umusaruro. Nizemo byinshi. Ni umwaka natanze amafaranga menshi ariko mpitamo nko kuyita impano nahaye Kiyovu Sports”.

Mu myaka ibiri yakurikiye, Kiyovu Sports ya Juvénal yatangiye gutitiza umujyi nk’uko yari yabitangaje, aho ubugira kabiri yagiye itakaza igikombe bisabye gutegereza umunsi wa nyuma wa Shampiyona, harimo nubwo yakibuze ku kinyuranyo cy’ibitego.

Yashoye hafi Miliyari 2 Frw

Uyu mugabo yabwiye IGIHE ko kugira ngo wegukane igikombe bisaba ko byibura ku mafaranga ukura mu bafana no mu baterankunga, wongeraho nka Miliyoni 500 Frw zikuvuyemo, aho ku giti cye avuga ko yanayarenzaga buri mwaka.

Ati “Amafaranga natanze muri Kiyovu Sports (mu myaka itatu) arenga Miliyari 1,5 Frw. Umupira urahenze, bisaba gushora gusa njye nari mfite uburyo nzayagaruza ndetse iyo hatazamo ibibazo ubu mba naratangiye kuyagaruza.”

Uyu muyobozi yavuze ko nyuma yo gushora akayabo muri Kiyovu Sports, mu mwaka we wa nyuma yabwiye Abayovu ko nta mafaranga menshi agifite yo gutanga, ko bareka akubaka ikipe ishingiye ku bato izabyara umusaruro mu minsi iza ikazanahatana bidasabye ko buri mwaka bashora amafaranga menshi.

Ibi ngo byaje kwamaganirwa kure n’abari hafi ya Kiyovu, batangira kumushinja ko ashaka gushimuta ikipe yabo no kuyisubiza inyuma, ndetse bavuga ko amafaranga yakoreshaga ari abafana bayamuhaga, ni ko kumusezerera aho muri Kamena uyu mwaka yanambuwe ubunyamuryango.

Mvukiyehe Juvénal avuga ko uyu mushinga wa Kiyovu Sports yari yatangije wo kuyigira ‘company’ hamwe no kubakira ku bato wari buzane inyungu, gusa ko benshi mu bawamaganye bashingiye ku mashyari ndetse n’urwango rudafite aho ruhuriye n’ukuri.

Ati “Njye nari narize umushinga neza kubera ikipe ya Kiyovu Sports nkunda. Nashoraga amafaranga nizeye ko mu myaka ine itanu azagaruka, gusa banze kunyumva”.

“Nk’urugero rwa hafi, hari abana babiri bakiri bato b’Abanya-Uganda nari nazanye, nababariraga ko nyuma y’umwaka nzababonamo hafi miliyoni eshatu cyangwa enye z’Amayero. Byarangiye batabyumvise baravuga ngo tugure abazwi, none umwe muri bo (Sulaiman Mulumba) yasinyiye Leganes yo muri Espagne ejo bundi. Ayo ni amafaranga bihombeje.”

Mvukiyehe Juvénal avuga ko umushinga yari yazanye muri Kiyovu Sports ari wo azakorera muri Addax ye nubwo yo bizatwara igihe kubera ko itari ifite izina nka Kiyovu.

Yatangaje ko yababajwe n’abavuga ko ibibazo Kiyovu Sports ifite ari we wabiteje, yemera ko habaye uburangare ubwo batandukanaga na Jonh Mano na Sharaf Eldin Shaiboub Ali Abdel-Rahman bikarangira barezwe muri FIFA, gusa ko ari ibya ruhago bari bataramenya.

Kuri ibi, IGIHE yabonye sheki igaragaza ko Mvukiyehe Juvénal yishyuye Shaiboub Miliyoni 50 Frw muri Kanama 2024, yongeraho izindi miliyoni 7 Frw mu Ugushyingo 2023.

Yavuze ko andi makosa yose yakozwe n’ubuyobozi bushya bwari buje bwashatse kwisumbukuruza businyisha abakinnyi nta mafaranga.

IGIHE kandi yabonye impapuro z’ihererakanyabubasha hagati ya Mvukiyehe Juvénal n’abamusimbuye zisinyweho n’impande zombi hamwe n’umuhesha w’inkiko, aho uyu yishyuza Kiyovu Sports agera kuri 1 000 000 000 Frw.

Ati “Ni byo, ndabishyuza kuko ni bo bashatse guhagarika ibya “Company” njye nta ruhare nabigizemo”.

Kiyovu Sports ya Mvukiyehe yakomanze ku gikombe ubugira kabiri
Kiyovu Sports yatitije umujyi karahava
Mvukiyehe Juvénal arifuza kubakira Addax ye ibibuga byiza ndetse akazana n'abatoza bo ku rwego rwo hejuru
Mvukiyehe Juvénal yavuze ko abarimo Ndorimana ari bo babazwa ibibazo Kiyovu Sports irimo byatumye batandikisha abakinnyi bashya
Uyu mugabo yemera amakosa yakozwe mu gutandukana na Shaiboub, aho ku giti cye yamwishyuye Miliyoni 57 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .