Ubwo yasurwaga n’abakoze filime y’uruhererekane ya ‘This Is Football’, Jürgen Klopp weretswe ibikorwa by’abafana batandukanye b’iyi kipe, yoherereje ubutumwa abo mu Rwanda avuga ko ibyo bakora byatumye asuka amarira.
Ati “Muraho nshuti zanjye zifana Liverpool mu Rwanda. Ahari ntabwo mwabyizera gusa narebye documentaire, yankozeho cyane. Sinabona uko mbivuga.”
“Ubwo nabonaga ibyo mwakoze iyi myaka yose mu gushyigikira iyi kipe nkabona n’ukuntu bamwe muri mwe mwarize mugeze hano Anfield, nanjye ubwo nabirebaga nahise nsuka amarira. Kuri ubwo, ni bwo nahise mbona uburyo ari ibidasanzwe gukorera iyi kipe.”
This is Football ni filime y’uruhererekane yakozwe na Amazon ivuga ku marangamutima, inkuru ndetse n’intsinzi zo mu mukino w’umupira w’amaguru ku Isi hose.
Iyi filime yagiye hanze guhera tariki ya 2 Kanama 2020, yafatiwe mu bihugu bitandukanye birimo Argentine, Espagne, u Rwanda, u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu Rwanda, abategura iyi filime bagiranye ibiganiro n’abafana ba Liverpool bababwira ku buryo bafannye iyi kipe, uko bamwe na bamwe bagiye kureba imikino yayo mu Bwongereza n’uko umupira w’amaguru wafashije Abanyarwanda mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Afurika Innocent uyobora abafana ba Liverpool mu Rwanda, avuga ko nyuma y’ubutumwa bwa Jürgen Klopp bumvise batewe ishema n’ibikorwa byabo.
Ati “Kumva ubutumwa bw’umuntu nk’uriya byaradushimishije kuko twabonye ko ibyo dukora ari byiza kandi tuzakomeza gushyigikira ikipe yacu. Natwe hari ubwo twamwoherereje tumushimira.”
Yakomeje avuga ko bari ibindi ibikorwa bigamije gufasha umuryango Nyarwanda bari gukora, aho ubu bari gukusanya amafaranga yo kugurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.
Ati “Mu bikorwa dukora harimo kuremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ubu twongeyeho no kugurira abatishoboye Mutuelle de Santé kuko tugomba kuba hafi umuryango Nyarwanda.”
Muri Nyakanga uyu mwaka, abafana ba Liverpool baremeye abaturage bane bo mu Murenge wa Cyinzuzi n’uwa Murambi mu Karere ka Rulindo, babaha inka kuri buri umwe, ifite agaciro k’ibihumbi 350 Frw. Imwe muri izi nka zatanzwe, ikaba yaravuye ku muyobozi wa Liverpool, Mike Gordon.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!