Jules Ulimwengu yaguzwe na Gor Mahia FC yo muri Kenya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nzeri 2020 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

Ulimwengu Jules wahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports yamaze kumvikana na Gor Mahia FC yo muri Kenya ko azayikinira muri shampiyona y’umwaka utaha.

Uyu mukinnyi wamenyekanye akina mu Rwanda mu minsi ishize byari byatangajwe ko yifuzwa na Sunrise FC na yo yakiniye mbere yo kubengukwa na Rayon Sports.

Umunyamabanga Mukuru wa Gor Mahia, Sam Ochola, yemeje ko bamaze kumvikana n’uyu rutahizamu ukomoka mu Burundi, Jules Ulimwengu.

Nation Sport yanditse ko Ulimwengu ategerejwe muri Kenya mu gihe cya vuba nyuma yuko impande zombi zimaze kumvikana ku masezerano y’imikoranire azamara imyaka ibiri.

Ochola yagize ati “Jules Ulimwengu na we arimo. Twagiranye amasezerano ndetse ni umukinnyi wacu mu mwaka utaha w’imikino.’’

Mu ntangiriro z’iki cyumweru byari byatangajwe ko uyu rutahizamu w’imyaka 21 agiye kwerekeza muri AFC Leopards.

Ulimwengu ntarabona uko yerekeza muri Kenya bitewe n’ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus zituma ingendo z’indege zihuza imijyi ya Nairobi na Bujumbura zihagarara.

Gor Mahia yasinyishije Ulimwengu nyuma yo kugura abandi banyamahanga barimo Bertrand Ngafei wo muri Cameroun na Tito Okello ukomoka muri Uganda.

Uyu mukinnyi kimwe na bagenzi be bari mu bitezwe gufasha iyi kipe kugera mu matsinda ya Caf Champions League mu mwaka utaha.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20, Ulimwengu yari umukinnyi ufitanye amasezerano na Rayon Sports ariko utarabonye ibyangombwa byo kuyikinira kubera ko nta ruhushya rwo gukorera mu Rwanda yabonye.

Ulimwengu Jules yavuye mu Rwanda mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019/20 utangira nyuma y’uko yambuwe indangamuntu y’u Rwanda mu nkubiri yo gukurikirana abazibonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubwo yasubiraga iwabo mu Burundi, yari asigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Rayon Sports nyuma yo kuyigeramo muri Mutarama 2019, avuye muri Sunrise FC na yo yagezemo mu mpeshyi ya 2018 avuye muri Les Jeunes Athletiques yo mu Burundi.

Mu mwaka umwe yamaze akina mu Rwanda, yatsinze ibitego icyenda mu mikino 13 yakiniyemo Sunrise FC mu gihe muri Rayon Sports yatsinze ibitego 11 bya Shampiyona n’ibitego bitanu mu Gikombe cy’Amahoro.

Mu mpera za 2019 yifuzwaga na Shaanxi Chang’an Athletic yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bushinwa, ariko ntibyakunda ko ahakina kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ulimwengu Jules wanyuze mu makipe arimo Sunrise na Rayon Sports mu Rwanda yerekeje muri Gor Mahia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .