Jules Ulimwengu mu muryango winjira muri Gor Mahia FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Kanama 2020 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports, Ulimwengu Jules, ashobora kwerekeza muri Gor Mahia FC yo muri Kenya ndetse byitezwe ko azatangazwa nk’umukinnyi wayo mushya muri iyi minsi.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20, Ulimwengu yari umukinnyi ufitanye amasezerano na Rayon Sports ariko utarabonye ibyangombwa byo kuyikinira kubera ko nta ruhushya rwo gukorera mu Rwanda yabonye.

Uyu mukinnyi wifuzwaga n’amakipe arimo Sunrise FC yo mu Rwanda, nyuma yo kuva muri Guinée-Bissau, yitezwe muri Gor Mahia FC bamaze iminsi bari mu biganiro.

Umwe mu bo muri iyi kipe yo muri Kenya, yabwiye IGIHE ko bamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ndetse azatangazwa mu minsi ya vuba.

Ati “Ntabwo araba umukinnyi wacu ariko bishobora kurangira mbere y’uko iki cyumweru kirangira.”

Yakomeje avuga ko ifoto yasohotse iha ikaze Ulimwengu muri Gor Mahia, “yakozwe n’abafana.”

Ulimwengu Jules yavuye mu Rwanda mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019/20 utangira nyuma y’uko yambuwe indangamuntu y’u Rwanda mu nkubiri yo gukurikirana abazibonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubwo yasubiraga iwabo mu Burundi, yari asigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Rayon Sports nyuma yo kuyigeramo muri Mutarama 2019, avuye muri Sunrise FC na yo yagezemo mu mpeshyi ya 2018 avuye muri Les Jeunes Athlétiques yo mu Burundi.

Mu mwaka umwe yamaze akina mu Rwanda, yatsinze ibitego icyenda mu mikino 13 yakiniyemo Sunrise FC mu gihe muri Rayon Sports yatsinze ibitego 11 bya Shampiyona n’ibitego bitanu mu Gikombe cy’Amahoro.

Mu mpera za 2019 yifuzwaga na Shaanxi Chang’an Athletic yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bushinwa, ariko ntibyakunda ko ahakina kubera icyorezo cya Coronavirus cyahise gitangira muri icyo gihugu.

Jules Ulimwengu arifuzwa na Gor Mahia FC yo muri Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .