Jules Ulimwengu ashobora gusubira muri Sunrise FC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Kanama 2020 saa 03:47
Yasuwe :
0 0

Uwari rutahizamu wa Rayon Sports, Ulimwengu Jules, ashobora gusubira muri Sunrise FC akayikinira mu myaka ibiri iri imbere.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20, Ulimwengu yari umukinnyi ufitanye amasezerano na Rayon Sports ariko utarabonye ibyangombwa byo kuyikinira kubera ko nta ruhushya rwo gukorera mu Rwanda yabonye.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yamaze kumvikana na Sunrise FC ku masezerano y’imyaka ibiri ku buryo azagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha nyuma yo kuva muri Guinée-Bissau aho yari yaragiye gukina.

Aganira na IGIHE, Visi Perezida wa Sunrise FC, William Mwebaze, yirinze kugira byinshi avuga ku igurwa rya Ulimwengu, ariko yemeza ko bakeneye rutahizamu ku buryo bamubonye byaba bishimishije.

Ati “Turi gushaka rutahizamu kandi na we [Ulimwengu] tumubonye byaba bidushimishije. Turi gutegura igikorwa cyo gutangaza abakinnyi tumaze kugura, bitarenze uyu munsi cyangwa ejo tuzaba twamaze kubibatangariza.”

Ulimwengu Jules yavuye mu Rwanda mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019/20 utangira nyuma y’uko yambuwe indangamuntu y’u Rwanda mu nkubiri yo gukurikirana abazibonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubwo yasubiraga iwabo mu Burundi, yari asigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Rayon Sports nyuma yo kuyigeramo muri Mutarama 2019, avuye muri Sunrise FC na yo yagezemo mu mpeshyi ya 2018 avuye muri Les Jeunes Athletiques yo mu Burundi.

Mu mwaka umwe yamaze akina mu Rwanda, yatsinze ibitego icyenda mu mikino 13 yakiniyemo Sunrise FC mu gihe muri Rayon Sports yatsinze ibitego 11 bya Shampiyona n’ibitego bitanu mu Gikombe cy’Amahoro.

Mu mpera za 2019 yifuzwaga na Shaanxi Chang’an Athletic yo mu cyiciro cya kabiri mu Bushinwa, ariko ntibyakunda ko ahakina kubera icyorezo cya Coronavirus cyahise gitangira muri icyo gihugu.

Uretse Ulimwengu, itangazamakuru ryo muri Uganda ryanditse ko Sunrise FC yamaze kumvikana n’Umugande Yefesi Kalemba Mubiru wakiniye Bright Stars, Onduparaka, Express FC na Tooro United.

Ulimwengu Jules ntiyabonye ibyangombwa byo gukina Shampiyona ya 2019/20 muri Rayon Sports
Jules Ulimwengu ashobora gusubira muri Sunrise FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .