Josep Bartomeu mu batawe muri yombi nyuma y’isakwa ry’ibiro bya FC Barcelone

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Werurwe 2021 saa 04:34
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari Perezida wa FC Barcelone, Josep Maria Bartomeu, yatawe muri yombi kubera uruhare yagize mu mugambi wiswe “Barcagate” ugamije kwambika isura mbi abataravugaga rumwe na we barimo Lionel Messi.

Bartomeu ni umwe muri bane batawe muri yombi kugeza ubu nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Espagne birimo Marca. Abandi ni Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FC Barcelone, Oscar Grau, ushinzwe serivizi z’amategeko muri iyi kipe, Gomez Ponti na Jaume Masferrer wabaye umujyanama wihariye wa Bartomeu.

Kuri uyu wa Mbere mu gitondo, Polisi ya Espagne yinjiye kuri Stade ya Camp Nou igamije gusaka ibiro by’iyi kipe. Bartomeu yatawe muri yombi asanzwe iwe mu rugo. Ishami rya polisi rishinzwe gukurikirana ibyaha bijyanye n’ubukungu ni yo iri gukurikirana iki kibazo.

Itangazamakuru ryo muri Espagne ryatangaje ko iki gikorwa gifitanye isano na ‘Barcagate’ yabaye umwaka ushize, aho abayobozi b’ikipe bashinjwe kurema umugambi ugamije guharabika abakinnyi n’abahoze bakinira iyi kipe batumvaga ibintu kimwe na Bartomeu.

Rutahizamu ngenderwaho Lionel Messi, myugariro Gerard Piqué n’uwahoze ari umutoza wa FC Barcelone, kuri ubu utoza Manchester City, Pep Guardiola, ni bamwe mu bakozweho izo nkuru zibapfobya n’ubutumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Radiyo Cadena Ser yo muri Espagne yatangaje ko Barcelone yahaye akazi sosiyete ya I3Ventures icunga imbuga nkoranyambaga zirimo Twitter na Facebook, ahanyujijwe ubutumwa bwibasira Messi, umugore we Antonela, Piqué, Guardiola, Xavi, Carles Puyol na Joan Laporta wayoboye iyi kipe.

Ingero z’inkuru nk’izo ni izivuga ko Messi yagiye biguru ntege mu biganiro byo kongera amasezerano. Bivugwa ko Barcelone yatangiye gukoresha I3Ventures kuva mu 2017 ndetse inyemezabwishyu esheshatu zitandukanye zerekanye ko yayishyuye hafi miliyoni 1€.

Muri Nzeri ni bwo polisi yatangiye gukurikirana ibyo kuba Barcelone yarakoresheje I3Ventures, ndetse ikinyamakuru El Mundo cyatangaje ko amafaranga yishyuwe agera kuri 600% y’ayari yumvikanywe kugira ngo iyo sosiyete icunge imbuga nkoranyamabaga z’ikipe.

Mu kwezi gushize, ubuyobozi bwa Barcelone bwemeye ko bwahaye akazi I3Ventures, ariko buhakana ko hari uruhare yagize mu nkuru zasebyaga Messi, Piqué, Guardiola n’abandi.

Iryo tangazo ryavugaga ko Barcelone izahagarika imikoranire ifitanye na I3Ventures nibigaragara ko hari aho ihuriye n’izo nkuru.

Josep Maria Bartomeu yeguye ku buyobozi bwa FC Barcelone mu Ukwakira 2020 nyuma y’uko Lionel Messi yari yasabye kuva muri iyi kipe. Amatora ya perezida mushya ateganyijwe tariki ya Werurwe ndetse Joan Laporta, Victor Font na Toni Freixa ni bo bahataniye gufata uyu mwanya kuri ubu utarimo umuyobozi.

Uwahoze ari umuyobozi wa FC Barcelone, Josep Maria Bartomeu, yatawe muri yombi asanzwe iwe mu rugo
Gomez Ponti ushinzwe serivisi z'amategeko na we ari muri bantu batawe muri yombi
CEO wa FC Barcelone, Oscar Grau, na we yatawe muri yombi
Bartomeu ashinjwa ko ubwo yari umuyobozi FC Barcelone yahaye akazi sosiyete ya I3Ventures, hagakorwa inkuru zisebya abarimo Lionel Messi batavugaga rumwe na we
Lionel Messi n'umugore we, Antonela, ni bamwe mu bandikwagwaho inkuru zitari zo
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, polisi yongeye gusaka ibiro bya FC Barcelone nk'uko byagenze mu 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .