Fenerbahçe SK iherutse kubona intsinzi y’ibitego 3-2 itsinda Trabzonspor mu irushanwa rya Super Lig, Mourinho agaragaza kwishima kudasanzwe nyuma y’igitego cyari cyinjiye ku munota wa nyuma.
Ibi byishimo ntabwo yabikomezanyije kuko nyuma y’uyu mukino yahise yibasira abasifuzi akavuga ko imisifurire yo muri Turkey iciriritse cyane.
Ibi abishingira ku kuba mu mukino hagati haratanzwe penaliti ebyiri kuri Trabzonspor kandi akaba ataremeranyaga na zo nubwo zatanzwe hifashishijwe amashusho ya VAR.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Turkey, bagaragarij uyu mugabo ko yishe itegeko rigenga imyitwarire kandi bidakwiriye kwihanganirwa kugira ngo bitazasubira.
Kubera izo mpamvu, yategetswe kutazatoza umukino uzahuza Fenerbahçe SK na Sivasspor muri Shampiyona ya Turkey kandi agacibwa n’amande y’ibihumbi 15£.
Kugeza ubu Fenerbahçe SK iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 23 muri shampiyona ku rutonde rw’agateganyo. Ikaba irushwa atanu na Galatasaray iyoboye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!