Uyu mukinnyi yari asanzwe akina muri Yverdon Sport FC yo mu Cyiciro cya Mbere mu Busuwisi ariko aza gutakaza umwanya kubera imvune y’igihe kirekire yagize.
Marvin ni umwe mu bakinnyi bashya baheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu yiteguraga imikino ya Bénin mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Icyakora, uyu mukinnyi byarangiye atayikiniye kubera ko yari ataragera ku rwego rwo gukina kubera igihe kinini yamaze mu mvune.
Sport-Réunis de Delémont Marvin yerekejemo ni ikipe ibarizwa mu Cyiciro cya Gatatu mu Busuwisi. Nta bigwi bikomeye ifite nubwo yashinzwe mu 1909.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!