Tariki 11 Mutarama 2023 ni bwo Chelsea yatangaje Félix nk’umukinnyi wayo mushya, yatijwe na Atletico Madrid yo muri Espagne kuri miliyoni 11 z’ama-Pound.
Uyu musore w’imyaka 24, mu mukino we wa mbere muri iyi kipe y’i Londres yakinagamo na Fulham, yaje kwerekwa ikarita y’umutuku ku munota wa 58.
Gukina iminota irenga 30 batuzuye byakozeho iyi kipe kuko yaje gutsindwa igitego cya kabiri, uba umukino wa gatandatu itsinzwe mu mikino umunani iheruka.
Chelsea FC yatsinzwe na Fulham ibitego 2-1, ikipe yari mu rugo yatsindiwe na Willian [25’] na Carlos Vinicius [73’] mu gihe impozamarira y’iy’i Londres yinjijwe na Kalidou Koulibaly.
Chelsea FC iri mu bihe bibi yaherukaga kubamo mu Ukuboza 1993. Kugeza ubu iri ku mwanya wa 10 aho irushwa amanota icumi na Manchester United ya kane.
Ibi kandi bije bikurikira gusezererwa muri FA Cup na Manchester City, bivuze ko iyi kipe isigaranye amahirwe muri UEFA Champions League.
Nyuma y’umukino, Umutoza wa Chelsea FC, Graham Potter, yemeye ko bari mu bihe bibi ariko bakwiye kuguma hamwe.
Yagize ati “Ni byo turi mu bihe bibi cyane n’abafana n’uko ndetse turabumva. Ni byiza ko twaguma hamwe tukagerageza kuva muri ibi bihe bidukomereye.”
Nubwo bimeze bityo, iyi kipe ifite imvune nyinshi cyane kandi ziganjemo abakinnyi igenderaho nka Raheem Sterling, Edouard Mendy, Wesley Fofana, Ben Chilwell na Reece James.
Hari kandi na Ruben Loftus Cheek, Christian Pulisic, N’Golo Kanté, Mason Mount, Armando Broja na Denis Zakaria wiyongereyeho ku mugoroba.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!