00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jimmy Mulisa yatoranyije intyoza mu bana 250 b’i Kinyinya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2021 saa 11:19
Yasuwe :

Ku munsi wa Kabiri w’umushinga wo gushaka abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru wiswe “6 Aside Street Football Tournament 2021” watangijwe na Jimmy Mulisa, abana bo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo batoranyijwemo abeza kurusha abandi bazahabwa amahirwe yo gufashwa kuzamura impano zabo.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 4 Ukuboza 2021, mu Murenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo. Cyari cyitabiriwe n’abana bagera kuri 250 baturutse mu bice bitandukanye bya Kigali ariko biganjemo abavuka muri aka gace. Ababyeyi b’aba bana na bo bari baje kubashyigikira.

Saa Tatu z’amanywa ni bwo iki gikorwa cyatangijwe na Jimmy Mulisa biciye muri Umuri Foundation ayobora. Hari abafatanyabikorwa bandi barimo Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’umupira w’amaguru.

Buri kipe y’abakinnyi batandatu yakinaga n’indi iminota 15, itsinzwe igasezererwa kugeza habonetse ebyiri zahuriye ku mukino wa nyuma.

Icyari kigamijwe ni ugushaka abafite impano kurusha abandi kugira ngo bazafashwe kuzibyaza umusaruro binyuze mu bufatanye Umuri Foundation ifitanye na AS Kigali FC mu rwego rwo gufasha abana b’Abanyarwanda gukina umupira w’amaguru ndetse bakaba bawugira umwuga.

Nyuma yo gusoza iki gikorwa cyari icy’umunsi wa kabiri wo kuzenguruka mu Mujyi wa Kigali, Jimmy Mulisa yongeye gushimangira ko mu Rwanda hari abana bafite impano zo gukina umupira w’amaguru ariko babuze ubufasha.

Aha niho yahereye asaba inzego bireba zirimo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (FERWAFA) ndetse na Minisiteri ya Siporo kwegera aba bana bagafashwa kubyaza umusaruro amahirwe bafite.

Ati “Icyo twese ubu twakwemeranya ni uko mu Rwanda hari abana benshi bafite impano yo gukina umupira w’amaguru, ariko batarabona amahirwe yo kubyaza umusaruro izo mpano zabo.”

Yakomeje agira ati “FERWAFA na Minisiteri ya Siporo baramutse babishyizemo imbaraga, aba bana bagafashwa uko bikwiye bakabona aho bakinira bihoraho ndetse n’ibindi bisabwa, twabona abakinnyi benshi kandi beza. Byose bisaba kubitegura no kubiha igihe gusa.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko muri Kinyinya yahabonye abana bazi gukina ruhago, kandi nyamara batanafite aho bakinira hahagije, cyane ko ibibuga bikiri bike mu Rwanda kandi n’ibihari usanga byiharirwa n’abakuze kurusha abana.

Kamanzi Karim wakinanye na Jimmy Mulisa mu Ikipe y’Igihugu, Amavubi, nk’uwamushyigikiye muri iki gikorwa, na we yunze mu rye ahamya ko mu Rwanda hari impano yo gukina umupira w’amaguru ahubwo uburyo abazifite bitabwaho ari bwo bukwiye kongerwamo imbaraga.

Mukantagengwa Marie Jeanne nk’umwe mu babyeyi bakurikirana ibikorwa bya Jimmy Mulisa ndetse akanafasha abana bo ku muhanda, yavuze ko ari igikorwa yishimiye, cyane ko impano zihera hasi kuko n’izibika zari amagi.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga kubona ibikorwa byo gufasha impano z’abato bikorwa na bamwe mu bakanyujijeho muri ruhago y’u Rwanda, ntako bisa kandi bakwiye gufashwa.

Ni gikorwa kizabanza gukorerwa mu Mujyi wa Kigali mu bice bigera kuri bitandatu. Mu Cyumweru gitaha kizakomereza Nyabugogo no mu bindi bice by’i Nyamirambo.

Umuri Foundation yatangiye mu 2019. Ubu ibarizwamo abana barenga 300 barimo abahungu n’abakobwa bigishwa gukina umupira w’amaguru. Aba bana harimo abafashwa kwiga no guhabwa ibindi bikoresho by’ibanze bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abana b'i Kinyinya na bo batoranyijwemo abafite impano kurusha abandi
Abana bakinaga ari batandatu kuri buri ruhande
Abana bari biganjemo abakiri bato
Abana batunguye Jimmy Mulisa ku mupira mwiza berekanye
Abana baba bambaye ibisa muri iyi mikino
Imwe mu makipe yakinnye iri rushanwa yifotozanya na Jimmy Mulisa
Buri kipe yabaga ifite abakinnyi 11 ariko hakabanzamo batandatu
Jimmy Mulisa akomeje gushakisha impano mu bakiri bato
Kamanzi Karim wakiniye Amavubi yari yaje gushyigikira Jimmy Mulisa bakinanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .