Uyu mutoza yabigarutseho ubwo Amavubi yakoraga imyitozo ya nyuma mbere yo kwerekeza i Juba, aho izakinirra na Sudani y’Epfo mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri mu yo gushaka itike ya CHAN 2025.
Ubwo iyi kipe yajyaga gutangira umwiherero, benshi batunguwe n’ubutumwa bw’umutoza Rwasamanzi Yves wasabye ikiruhuko cy’iminsi umunani kubera impamvu z’umuryango.
Icyakora, andi makuru yavugaga ko uyu mutoza yaba yaranze kungiriza Mulisa wemejwe na Frank Torsten Spittler wasabye FERWAFA ko ar iwe wazaba umutoza mukuru.
Ubwo yari abajijwe ukuri kuri iki kibazo, Mulisa yagaragaje ko ibyabaye byose Rwasamanzi yari abizi, kuko Frank Torsten bombi basanzwe bungirije yari yabibabwiye.
Yagize ati “Umutoza mukuru ntabwo ahari rero hari ibyo twaganiriye kandi na Rwasamanzi yari ahari. Ajya kugenda yaratuganirije atubwira ko ari twe tuzatoza iyi mikino.”
Yakomeje agira ati “Nk’uko ubivuze umunsi w’umwiherero ugeze natanze gahunda y’uko tuzategura iyi mikino. Natunguwe no kubona ubutumwa bwa Rwasamanzi atwifuriza amahirwe masa, adusaba y’uko twazatsinda umukino.”
Mulisa yasoje avuga ko ibindi na we yabyumvise mu itangazamakuru nk’abandi bose.
Nyuma yo kutaboneka kwa Rwasamanzi, Amavubi yagennye undi mutoza wungirije kuri iyi mikino ya CHAN, ari we Habimana Sosthène, usanzwe atoza Musanze FC akaba n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 15 ndetse n’iy’Abatarengeje imyaka 17.
Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka i Kigali ku wa Kane, tariki ya 19 Ukuboza 2024, yerekeza muri Sudani y’Epfo gukina umukino ubanza uzabera i Juba tariki ya 22 Ukuboza, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 28 Ukuboza 2024.
Jimmy Mulisa yavuze ku mwuka mubi uvugwa hagati ye na Rwasamanzi Yves bivugwa ko yanze kumwungiriza mu Ikipe y’Igihugu “Amavubi”. pic.twitter.com/0vnSv8hbvs
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 18, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!