Gatete wakiniye Ikipe y’Igihugu hagati ya 2001 na 2009, atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo guhagarika gukina umupira w’amaguru mu 2010.
Nyuma yo kuva mu Rwanda, Gatete ntiyongeye kumvikana mu bijyanye na ruhago Nyarwanda uretse mu myaka ibiri ishize, by’umwihariko mu Ukwakira 2022 ubwo yageraga i Kigali yitabiriye ibikorwa bya “Legends in Rwanda” ndetse icyo gihe yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.
Kuva icyo gihe, Gatete yatangiye gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram aho ku wa 6 Gashyantare, yavuze ko ashimira cyane Mukura Victory Sports yamuhaye amahirwe akiri umwana muto.
Ati “Mukura Victory Sports ni ikipe yampaye amahirwe menshi yo kugera ku ntego zanjye mu rugendo rwanjye rwo gukina umupira w’amaguru. Birengeye ingaruka ubwo banyizeraga bakankoresha mu Cyiciro cya Mbere ndi umwana w’imyaka 15.”
Yakomeje agira ati “Ni ikipe idasanzwe mu bijyanye no kuzamura impano z’abakiri bato.”
Gatete Jimmy yakiniye Mukura VS ubwo yayoborwaga na nyakwigendera Gasarabwe Jean Damascène nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yayivuyemo ajya muri Rayon Sports hagati ya 1997-2001, batwarana CECAFA mu 1997 batsinze Mlandege yo muri Zanzibar ibitego 2-1.
Nyuma yaho yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports (ku nshuro ya kabiri), Police FC, St George yo muri Ethiopia na Maritziburg United yo muri Afurika y’Epfo.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!