Inter Miami iheruka gusesererwa mu Mikino ya Kamarampaka muri ‘Major League Soccer’ ari na byo byaviriyemo Tata Martino gutandukana n’iyi kipe.
Icyakora we avuga ko yatandukanye n’iyi kipe kubera impamvu zitari iza ruhago yari arambiwe kwihanganira.
Jorge Mas wafatanyije na David Beckham gushinga iyi kipe, yatangaje ko yaganiriye na Messi ku bijyanye n’umutoza mushya kuko yifuza ko baba bumvikana.
Yagize ati “Nabijije Messi icyabera cyiza ikipe yacu ndetse n’icyayifasha kuzamura urwego. Yansangije ibitekerezo bye kuko kumera neza kwe n’abandi bakinnyi bakomeye nibyo twifuza. Ndashaka Messi azumvikana n’umutoza mushya.”
Ibinyamakuru byo muri Argentine bikomeje gutangaza ko Javier Mascherano ariwe uhabwa amahirwe menshi yo guhabwa iyi kipe, aho yaba azatoza bamwe mu bakinnyi babanye muri FC Barcelona nka Lionel Messi, Jordi Alba, Sergio Busquets na Luis Suarez.
Biteganyijwe ko uyu mugabo atangazwa mu gihe cya vuba ndetse agahabwa amasezerano y’imyaka itatu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!