00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jacques Tuyisenge yagarutse, AS Kigali yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Mukura VS (Amafoto)

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 Ukwakira 2022 saa 07:04
Yasuwe :

AS Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Ukwakira 2022, yakoreye imyitozo ya nyuma i Nyamirambo mbere yo kwerekeza mu Karere ka Huye aho izakinira umukino w’ikirarane uzayihuza na Mukura VS.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali ifite imikino y’ibirarane ya Shampiyona itakinnye mu gihe yateguraga, inakina imikino mpuzamahanga ya CAF Confederation Cup, aho yaviriyemo mu Ijonjora rya Kabiri ikuwemo na Al Nasr yo muri Libya.

Mu mikino, AS Kigali itarakina harimo uwa Mukura VS, Rayon Sports, Musanze FC n’ikirarane cya APR FC cyagombaga gukinwa mu mpera z’icyumweru gishize ariko umukino ugasubikwa kubera abakinnyi b’iyi Kipe y’Ingabo bari mu Amavubi U-23 ari mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2023.

Mu rugendo rwo gukina ibirarane, AS Kigali izatangira ihura na Mukura VS, ni umukino uzabera kuri Stade Kamena mu Karere ka Huye, saa Cyenda zo ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ukwakira 2022.

Abakinnyi bose ba AS Kigali bakoze imyitozo kuri uyu munsi usibye Niyonzima Olivier ’Sefu’ utameze neza kubera ikibazo cy’uburwayi. Rutahizamu Tuyisenge Jacques wari ufite imvune na we yakoze imyitozo hamwe na bagenzi be.

AS Kigali iri gukoresha abakinnyi bose imyitozo ingana haba ku bakinnyi b’ibanze bayo ndetse n’abasimbura kuko ifite imikino myinshi igomba gukina muri Shampiyona y’u Rwanda.

Nyuma yo gukina na Mukura VS, AS Kigali izacakirana na Gasogi United FC ku Cyumweru, tariki ya 30 Ukwakira 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kugeza ubu AS Kigali imaze gukina imikino ibiri, ifite amanota atandatu, iri ku mwanya wa 10 ku rutonde rw’agateganyo, ruyobowe na Rayon Sports ifite amanota 15.

AS Kigali nyuma yo gusoza imyitozo yahise yerekeza mu Karere ka Huye, ku mugoroba wo ku wa 25 Ukwakira 2022.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, mu itangazo riheruka gutanga ryatangaje ko imikino y’ibirarane yose igomba kurangirana n’ukwezi k’Ugushyingo 2022. AS Kigali ni yo isigaranye myinshi kuko imaze gukina ibiri gusa mu gihe andi makipe ageze ku munsi wa gatandatu.

Dusingizimana Gilbert yakoze imyitozo n'abandi yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
AS Kigali yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Mukura VS
Myugariro Rukundo Denis ari mu bakoze imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri
Myugariro Bayisenge Emery yakoreye imyitozo muri AS Kigali nubwo atari umukinnyi wayo
Mu bakoze imyitozo harimo Umunyezamu Frederick Odhiambo, rutahizamu Hussein Tchabalala na myugariro Dusingizimana Gilbert
Akayezu Jean Bosco asuka amazi yo kunywa nyuma y'imyitozo ikomeye
Bayisenge Emery agerageze gucenga Jacques Tuyisenge bakoranye imyitozo
Kakule Mugheni Fabrice na we ameze neza
Mico Justin na we yakoze imyitozo muri AS Kigali
Mu myitozo baniyibukije gutera imipira y'imiterekano. Aha Haruna Niyonzima yateraga coup franc
Abakinnyi ba AS Kigali bakoze imyitozo ikomeye
AS Kigali imaze gukina imikino ibiri ya Shampiyona mu gihe andi makipe ageze ku wa gatandatu
Tshabalala Hussein atera coup franc
Jacques Tuyisenge yagarutse mu myitozo nyuma y'igihe afite imvune
Ntwari Fiacre yakoze imyitozo yitegura umukino wa Mukura VS
Frederick Odhiambo na we yakoze imyitozo hamwe na bagenzi be
Umutoza wa AS Kigali, Casa Mbungo André, areba uko abakinnyi be bitwara

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .