Mu ntangiriro z’iki Cyumweru ni bwo iyi kipe yatangiye gukoresha igerageza abakinnyi benshi biganjemo ababarizwaga mu ikipe y’abato ya Sunrise FC, kongeraho n’abandi benshi barimo n’abanyamahanga.
Ni igeragezwa ryasojwe ku wa Gatanu, ryasize abagera kuri 14 biyongera kuri 12 iyi kipe ifite, ubundi bagatangira imyitozo.
Jackson Mayanja yavuze ko yifuza kubaka ikipe ikomeye ishingiye ku bakiri bato n’abanyamahanga batanga ikinyuranyo ariko ikibaraje ishinga ari uguha umwanya abana b’Abanyarwanda beza.
Ati “Iyo wubaka uhereye hasi uha amahirwe buri wese, ndi kubaka Sunrise FC nshya kuburyo niyongera kujya mu Cyiciro cya Mbere izagumayo birambye kandi ihatana.”
Mayanja yizeye ko abana azaha umwanya, mu myaka mike iri imbere bazatanga umusaruro yaba mu ikipe y’igihugu ndetse no mu yandi makipe ari hirya no hino mu Rwanda.
Sunrise yari isigaranye abakinnyi 12 mu basaga 30 yari ifite umwaka ushize, abenshi barangije amasezerano bajya mu yandi makipe abandi irabarekura bajya gushaka andi makipe. Mu bo yasigaranye harimo abanyamahanga bane.
Biteganyijwe ko Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izatangira tariki ya 7 Nzeri 2024, kandi ikazakomeza kugenerwa ingengo y’imari yatangwaga n’utu turere tuyifasha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!