Ni stade benshi babifata nk’inzozi kuyireberamo umukino cyane ko abakurikiranira hafi ibya ruhago baba bifuza kuyigeramo.
Uyikandagijemo ikirenge aba agize amahirwe yo kumva umuriri w’abafana no kureba abakinnyi b’ibyamamare muri Shampiyona y’u Bwongereza, English Premier League.
Inzozi zabaye impamo ku banyamahirwe batatu barimo Makuza Patrick, Mukundente Fiona na Nahasoni Innocent, barebye umukino Arsenal FC yasuzuguriyemo Manchester United ibitego 3-1 ku wa 23 Mata 2022.
Aba uko ari batatu baherekejwe n’Umunyamakuru wa RBA, Rigoga Ruth, barebye uyu mukino babikesheje itike batsindiye mu bukangurambaga bwa Gorilla Games.
Mu buhamya bwabo bavuga ko inzozi zabo zabaye impamo kuko bareberaga umukino w’ikipe bihebeye kuri televiziyo ariko bataragira amahirwe yo kugera ku kibuga amaso ku yandi.
Nahasoni Innocent mu kubara iyo nkuru avuga ko bageze kuri Emirates Stadium habura isaha ngo umukino utangire, babanza kuzanguruka bayisura.
Yagize ati “Stade ya Arsenal ikikijwe n’amateka y’abantu bose bayubatsemo ibigwi bikomeye.”
Yakomeje avuga ko yahiriwe no kubona umukino mwiza aho abafana batiza umurindi abakinnyi iminota yose y’umukino.
Ati “Nyuma y’aho twinjiye muri stade, twarebye umukino mwiza, Arsenal FC itsinda Manchester United ibitego bitatu kuri kimwe.’’
Muri uyu mukino, Arsenal FC yatsindiwe na Nuno Albertino Varela Tavares (3’), Bukayo Saka (32’), Granit Xhaka (70’) mu gihe igitego rukumbi cya Manchester United cyinjijwe na Cristiano Ronaldo (34’).
Nahasoni usanzwe afana Manchester United nyuma ya FC Barcelona yo muri Espagne yanyuzwe no kubona ikoranabuhanga rikoreshwa mu kwinjiza abafana muri stade.
Yagize ati “Ku muryango hakoreshwa ikoranabuhanga mu gusuzuma itike, iyo nta manyanga agaragaye, ni bwo umuryango ubona gufunguka.”
Yakomeje avuga ko mu byamushimishije harimo n’urugendo yakoze n’indege kuko bwari ubwa mbere ayikandagiyemo. Ati “Inzozi zanjye zabaye impamo.”
Nahasoni yashimiye Gorilla Games yabahaye amahirwe yo gukora urwo rugendo, ashishikariza n’abandi kujya bitabira kugerageza amahirwe yabo, aboneraho no kubamara impungenge kuko byose bikorwa mu mucyo.
Mukundente Fiona wari inyuma ya Arsenal FC na we yishimiye gukabya inzozi ze zo kureba umukino w’amakipe akomeye.
Ati “Ntiwarebaga umukino gusa, wanashamadukiraga abafana. Hari ibyo ubonera kuri stade biruta ibyo ubonera kuri televiziyo.”
Mukundente Fiona na we ashimira Gorilla Games yabahaye amahirwe yo gutemberera mu Bwongereza no kureba umukino bari kuri sitade.
Aba bombi bashimiye Ikigo Nyarwanda gikora ibijyanye na betting [gutega] ku mikino na Casino “Gorilla Games” cyabahaye amahirwe yo gukabya inzozi zabo.
Umuyobozi ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Itumanaho muri Gorilla Games, Aimée Chris Gakwandi, yavuze ko ibi bikorwa bishyirwamo imbaraga hagamijwe gushimira abakiliya bayo.
Abanyamahirwe batsinze binyuze mu bukangurambaga bwakozwe mu Ukuboza 2021 no muri Mutarama 2022. Mu mezi yakurikiyeho habaye tombola, aho abantu bose bakinnye imikino ya Gorilla Games bakoresheje guhera ku 1000 Frw kuzamura bari bafite amahirwe. Usibye kureba umukino, banishyuriwe ikiguzi cy’ibyabatanzweho byose mu gihe bamaze mu Bwongereza.
I had a chance of taking pictures with 3 statues of Arsenal legends adorn Emirates Stadium
Tony Adams
Thierry Henry
Dennis Bergkamp pic.twitter.com/Ghnv77LrAP— Rigoga Ruth (@rigogaruth) April 24, 2022
Abanyamahirwe batsindiye I tike y'urugendo rwo kureba umukino uzahuza Arsenal na Manchester United kuri uyu wagatandatu Emirates bageze London hamwe na @GorillaGamesRw #InzoziZabayeImpamo pic.twitter.com/rgRSgQEZoG
— Rigoga Ruth (@rigogaruth) April 21, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!