Ivan Minnaert yateguje Rayon Sports ko ishobora gukurwaho amanota atandatu kubera kutamwishyura

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 Kanama 2020 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, Umubiligi Ivan Minnaert, yavuze ko iyi kipe ikwiye kwitegura gukurwaho amanota atandatu kubera ko itamwishyuriye igihe asaga miliyoni 14 Frw imugomba nyuma y’uko imwirukanye binyuranyije n’amategeko.

Ku wa 2 Nyakanga nibwo FERWAFA yandikiye Rayon Sports iyibutsa ko igomba kubahiriza imyanzuro yafashwe na Komisiyo y’Imyitwarire, iyisaba kwishyura uwahoze ari umutoza wayo, Ivan Minnaert, miliyoni 13 836 Frw nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Ubujurire mu Ukuboza 2019 kuko yamwirukanye mu buryo budakurikije amategeko.

Komisiyo y’Imyitwarire yahaye Rayon Sports FC igihe cyo kwishyura cy’inyongera kitarengeje iminsi 60, yihanangirizwa ko iramutse itishyuye, “izakurwaho amanota cyangwa izabuzwa kugura, kwandikisha cyangwa kugurisha abakinnyi.”

Tariki ya 11 Kanama, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasabwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Ntirushwa Ange Diogène, gufatira asaga miliyoni 14 Frw Rayon Sports izagenerwa na FIFA cyangwa CAF kugira ngo hishyurwe Ivan Minnaert.

Rayon Sports iheruka guhabwa miliyoni 14 Frw muri miliyoni 28 Frw buri kipe yagenewe na FERWAFA ku nkunga yatanzwe na FIFA mu bihe bya COVID-19, ariko amakuru avuga ko aya mafaranga iyi kipe yayemereye abakinnyi baberewemo ibirarane by’imishahara.

Nyuma y’uko iminsi 60 irangiye kuri uyu wa Mbere (cyangwa ku Cyumweru uhereye igihe imyanzuro yandikiwe), umutoza Ivan Minnaert avuga ko Rayon Sports nta faranga na rimwe yigeze imuha.

Ati “Kugeza uyu munsi nta kintu bampaye. Kugeza ubu ni 0 Frw. Iminsi bahawe yarangiye ejo cyangwa ushatse wavuga uyu munsi.”

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko batangiye kwishyura Ivan Minnaert ndetse bari gushaka amafaranga yasigaye, ngo nayo bayamuhe.

Ati “Twatangiye kumwishyura, ariko ubu turacyamushakira asigaye, arayabona mu gihe cya vuba.”

Bivugwa ko amafaranga Minnaert aheruka kubona ari 2000$ (hafi miliyoni 2 Frw) yahawe na Rayon Sports mu mezi abiri ashize.

Ivan Minnaert yabwiye IGIHE ko umunyamategeko we aza kwandikira e-mail FERWAFA akayisaba gushyira mu bikorwa ibihano yateganyirije Rayon Sports.

Ati “Nta mafaranga, umunyamategeko wanjye agiye kwandikira FERWAFA ayimenyesha ko imyanzuro yari yafashwe na Komisiyo y’Imyitwarire itubahirijwe. Bashobora gukurwaho amanota atandatu kandi ndakeka bizabagiraho ingaruka.”

“Nari niteguye kuvugana nabo, ariko nta wigeze ashaka ko tuvugana.”

Mu gihe byarangira hemejwe ko Rayon Sports itishyuye, igahabwa ibihano birimo gukurwaho amanota, si ubwa mbere byaba biyibayeho kuko no mu 2015 yakuweho amanota atatu kubera kutishyura Raoul Shungu wayitoje.

Imiterere y’ikibazo cya Rayon Sports na Ivan Minnaert

Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu mutoza yareze Rayon Sports ndetse umwanzuro w’Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakimbirane wemeza ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535.

Tariki ya 9 Kanama 2019, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye FERWAFA, bujuririra icyemezo, aho bwemezaga ko Akanama gashinzwe gukemura impaka gashobora kuba karabogamye.

Imyanzuro ya Komisiyo y’Ubujurire yongeye kuburanisha uru rubanza mu mizi tariki ya 7 Ukuboza 2019, yavugaga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi.

Iyi Komisiyo yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert $7500 yari yasigaye ku masezerano bumvikanyeho ndetse ikanatanga n’indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi $2000 kubera ubwumvikane butubahirijwe, amafaranga ikayamarana umwaka n’igice.

Komisiyo y’Ubujurire yemeje ko kandi Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert ibihumbi $4000 y’indishyi angana n’umushahara w’ukwezi kumwe yari kujya ahembwa Ivan Minnaert iyo aza guhabwa amasezerano mashya y’Umuyobozi wa Tekiniki.

Yategetse kandi Rayon Sports kwishyura uyu mutoza w’Umubiligi $820 y’itike y’indege Kigali- Bruxelles bari bemeranyijwe ndetse n’ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka aho kuba $1000 nk’uko uruhande rwa Minnaert rwabyifuzaga.

Muri rusange, FERWAFA yemeje ko Rayon Sports izishyura Ivan Minnaert ibihumbi $14,320 bingana na miliyoni 13.836 Frw, aho kuba miliyoni 32.5 Frw nk’uko byari byemejwe n’Akanama nkemurampaka muri Nyakanga 2019. Aya yiyongeraho kandi ibihumbi 500 Frw y’igihembo cya Avoka.

Rayon Sports yishyuzwa asaga miliyoni 14 Frw na Ivan Minnaert wayireze ko yamwirukanye binyuranyije n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .