Itariki La Liga izasubukurirwaho yamenyekanye

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Gicurasi 2020 saa 04:03
Yasuwe :
0 0

Perezida wa La Liga, Javier Tebas, yemeje ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espagne muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, izasubukurwa tariki ya 11 Kamena.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Tebas yari yavuze ko iyi mikino izabimburirwa n’uzahuza Real Betis na Seville, uzabera mu muhezo.

Ati “Turiteguye ndetse icy’ingenzi ni umunsi tuzasoza shampiyona.”

Tebas yakomeje avuga ko abazajya barebera imikino mu rugo, hari uburyo bubiri bazajya bahitamo kuyireba; kuyikurikira nta majwi cyangwa hakoreshejwe amajwi yumvikanisha urusaku rw’abafana nubwo bazaba batari ku kibuga.

Shampiyona ya Espagne, izasubukurwa nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Minisitiri w’Intebe, Pedro Sanchez, yatanze uburenganzira bwo gusubukura imikino mu byiciro bibiri bikuru by’umupira w’amaguru muri icyo gihugu, guhera tariki ya 8 Kamena.

Abakinnyi bo muri La Liga batangiye kwitoreza mu matsinda atarengeje abantu 10 mu cyumweru gishize.

Umupira w’amaguru muri Espagne wahagaritswe tariki ya 12 Werurwe kubera icyorezo cya Coronavirus ubwo FC Barcelone ya mbere yarushaga Real Madrid amanota abiri mu gihe hari hasigaye imikino 11.

Javier Tebas yavuze ko bakomeje gusuzuma uburyo abakinnyi batangira gukorera imyitozo hamwe nk’ikipe.

Mu Bwongerezwa, byemejwe ko Premier League izasubukurwa tariki ya 17 Kamena hakinwa imikino 92 yari isigaye mu gihe mu Butaliyani, Serie A izasubukurwa tariki ya 20 Kamena.

Biteganyijwe ko umwaka utaha w’imikino wa 2020/21 muri Espagne, uzatangira tariki ya 12 Nzeri.

Byemejwe ko La Liga izasubukurwa tariki ya 11 Kamena 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .