Umubano wa APR FC n’Umunya-Maroc Adil wajemo kidobya nyuma y’uko uyu mutoza ahagaritswe ukwezi ashinjwa ibirimo guteza umwuka mubi mu ikipe.
Ni icyemezo atishimiye ndetse byatumye ku wa 24 Ukwakira 2022 asubira iwabo muri Maroc nyuma yo guhabwa ibihano yavugaga ko atemera ndetse binyuranye n’amategeko ya FIFA.
Mbere yo gushingura ikirenge mu Rwanda , Adil yavuze ko we na APR FC bazakizwa na FIFA ndetse iyo nzira yaje kuyiyoboka atanga ikirego cye.
Ku wa 14 Ugushyingo 2022, ubwo ibihano bye byari birangiye, ikipe yategereje ko asubira mu kazi iraheba ndetse imwandikira amabaruwa atatu amusaba ibisobanuro ariko ntayo yasubije.
Adil yatanze ikirego muri FIFA tariki 27 Ukwakira, nyuma y’iminsi itatu avuye mu Rwanda, arega APR FC kumuhagarika bidakurikije amategeko.
Iri Shyirahamwe ryahaye APR FC iminsi 15 yo gutanga ibisobanuro, ihurirana n’uko ukwezi kw’ibihano byahawe Adil kwagombaga kurangira tariki 14 Ugushyingo 2022.
APR FC mu bisobanuro yatanze muri FIFA yagaragaje ko umukozi wayo yataye akazi ndetse yamwandikiye inshuro eshatu zose imusaba kugasubiramo ariko akomeza kwinangira.
IGIHE yamenye ko nyuma yo gusesengura ubwiregure bw’impande zombi, umwanzuro ku rubanza uzatangazwa mu ntangiriro z’umwaka utaha.
Uwaduhaye amakuru yagize ati “Ni byo itariki izatangarizwaho umwanzuro yamenyekanye. Umwanzuro uzatangazwa ku wa 20 Mutarama 2023.’’
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, aheruka gutangariza IGIHE ko iby’Ikipe y’Ingabo na APR FC byarangiye bategereje imyanzuro izafatwa.
Yasobanuye ko icya mbere umutoza yakosheje agahanwa we na kapiteni we Manishimwe Djabel.
Yakomeje ati “Tubonye iyo bombori bombori n’ibyo twari tuvuyemo mu gikombe cy’amakipe yitwaye neza, turavuga ngo reka tubanze tubahe ukwezi bitekerezeho bakosore, baze dukomeze twubake. Tugiye kumva twumva yafashe [Adil] indege yaragiye, ubwo biba bibaye ikindi kibazo.’’
Yavuze ko ikipe yakoze ibyo isabwa ariko iyo ibintu byageze mu nkiko nta kindi babikoraho.
Ati “Iyo ibintu rero byagiye mu nkiko, umuntu abiharira inkiko. Twe ntabwo turi abacamanza, ntitwaba abakoresha kandi ngo tube n’abacamanza, ubwo natwe dutegereje ubwo butabera.’’
“Nk’ubuyobozi dutegereje FIFA ari yo iyobora Ruhago ku Isi. Twese dukeka ko izararama ikavuga iti mwe mwarakosheje, cyangwa mwe ntimwakosheje ariko ni bya bindi bajya bavuga mu Kinyarwanda ngo ntawivuga amabi n’ameza.”
APR FC yatandukanye byeruye na Adil kuri ubu itozwa na Ben Moussa wahoze amwungirije. Uyu mu gihe umusaruro we washimwa ashobora guhabwa inshingano zo kuyigumana ariko byose bizaterwa n’umusaruro we n’ibizava mu biganiro azagirana n’ikipe.
Indi nkuru wasoma: Bite bya APR FC na Adil?
Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, ryamenyesheje APR FC n’uwahoze ari Umutoza wayo, Adil Mohammed igihe umwanzuro w’urubanza rwabo uzasohokera. pic.twitter.com/GE3Kv65axR
— IGIHE Sports (@IGIHESports) December 29, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!