Isura nshya yitezwe muri Rayon Sports nyuma y’amatora

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Ukwakira 2020 saa 11:44
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu, abayobozi b’amatsinda y’abafana (Fan Clubs) muri Rayon Sports bazindukiye mu matora ya Komite Nyobozi nshya y’uyu Muryango.

Ni amatora yateguwe nyuma y’iminsi 30 yari ishize Umuryango Rayon Sports uyobowe na Komite y’inzibacyuho ikurikiwe na Murenzi Abdallah, yungirijwe na Twagirayezu Thaddée na Me Nyirihirwe Hilaire.

Abayobozi b’amatsinda 45 cyangwa ababungirije, ni bo bitabiriye aya matora, ukongeraho abagize komite y’inzibacyuho baza kuyayobora muri Lemigo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Buri mukunzi wa Rayon Sports wujuje ibisabwa, yemerewe kwiyamamaza guhera ku wa Kane kugeza ku wa Gatanu saa cyenda (15:00), ariko kugeza ubu abatanze kandidatire bagizwe ibanga.

Biteganyijwe ko amatora ya Komite Nyobozi y’Umuryango Rayon Sports aba nyuma yo kwemeza amategeko shingiro mashya uyu Muryango uzagenderaho.

Mu kiganiro yagiranye na B&B FM Umwezi ku wa Gatanu, Murenzi Abdallah, yavuze ko mu bitekerezo byatanzwe, abahagarariye za Fan Club bagomba gutorera, harimo kuba abafite ubushobozi bagira imigabane muri Rayon Sports.

Ati “Association [Umuryango] ni rwo rwego rukuru rushobora kubyara ibikorwa. Birashoboka ko n’ejo cyangwa ejo bundi Rayon Sports FC nk’igikorwa cya Association, abantu bashobora kwifuza ko cyabaho mu buryo bw’ubucuruzi, kandi koko iyo ukirebye ubona ko ariho bigana bitewe n’abashoramari, kugura no kugurisha, icyo gihe uba wageze muri Business.”

“Aho ni ho na wa muntu ushaka gutanga inkunga irenze, ushaka gufata imigabane ashobora kuzanamo imigabane runaka. Bizaterwa n’icyo abanyamuryango bazihitiramo. Ni bimwe mu bitekerezwa twifuza ko abanyamuryango batangaho ibitekerezo.”

“Iyo sitati turi gukora ntabwo ari twe twicaye ngo twihimbire, hari umurongo RGB yatanze, hari n’ibitekerezo abantu bamwe na bamwe bagiye batanga yaba ku mbuga ziduhuza na Fan Club, abandi bantu n’inama zitandukanye twakoze. Tuzabiganiraho.”

Ubwo rwagaragazaga ibyavuye mu isesenggura ryakozwe ku bibazo bya Rayon Sports, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwavuze ko uburyo amakipe yo mu Rwanda ayobowe atari byo kuko usanga abayoboye umuryango ari na bo bayobozi b’ikipe.

Umukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yagize ati “N’ahandi hose uko biteye, imikorere y’Umuryango n’ibikorwa byayo bikwiye kuba bifite ababishyira mu bikorwa buri munsi. Ubundi izi nzego zindi tuvuga [z’Umuryango] ziri ku rwego rw’Imiyoborere, ariko hakabaye hari n’izindi nzego zishinzwe gushyira mu bikorwa. Niba ari ikipe ikagira ubuyobozi tekinike, bukita ku buzima bw’ikipe umunsi ku wundi, ariko atari bwo buhagarariye ikipe mu rwego rw’amategeko.”

Byitezwe ko Komite Nyobozi itorerwa kuyobora Umuryango Rayon Sports izashyiraho abakozi bazajya bakurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe bakuriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa.

Ubwo yatangizaga inama y’Inteko Rusange idasanzwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Murenzi Abdallah yavuze ko bashaka kubaka Rayon Sports ishingiye ku bafana.

Biteganyijwe ko amatora ya Komite Nyobozi atangira saa Sita (12:00) mu gihe abiyamamaje bemerewe kwinjira ahabera inteko rusange saa 11:30.

Abayobozi b'amatsinda y'abafana 45 bitabiriye amatora ya Rayon Sports
Babanje kwitabira nyuma yo kugera ahabera inteko rusange
Murenzi Abdallah (iburyo) ni we wari uyoboye Komite y'inzibacyuho ya Rayon Sports
Me Nyirihirwe Hilaire na we yari muri Komite y'inzibacyuhi ya Rayon Sports
Twagirayezu Thaddée yari yungirije Murenzi Abdallah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .