00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Issa Hayatou yahagaritswe umwaka umwe mu bikorwa by’umupira w’amaguru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 Kanama 2021 saa 10:48
Yasuwe :
0 0

Uwigeze kuba Perezida w’inzubacyuho w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, Issa Hayatou, yahagaritswe umwaka umwe mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru ndetse acibwa amande angana n’ibihumbi 300 by’amafaranga akoreshwa mu Busuwisi (agera kuri miliyoni 33 Frw) kubera kurenga ku mahame ngengamyitwarire ya FIFA.

Issa Hayatou w’imyaka 74, yabaye Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika mu gihe cy’imyaka 29 kugeza ubwo yatsindwaga mu matora yabaye mu 2017.

Yabaye Perezida w’inzibacyuho wa FIFA hagati ya 2015 na 2016 ubwo Sepp Blatter, kuri ubu ufite imyaka 85, yari amaze guhagarikwa akurikiranyweho ibyaha bya ruswa.

Hayatou asanzwe kandi ari umunyamuryango w’icyubahiro muri Komite Olempike Mpuzamahanga na Perezida w’icyubahiro wa CAF.

Kuri uyu wa Kabiri, FIFA yavuze ko iperereza ryakozwe ku myitwarire y’uyu mugabo ubwo yari umuyobozi wa CAF, ryagaragaje uburiganya yagize mu itangwa ry’isoko ryo kwerekana amashusho y’amarushanwa Nyafurika hagati ya 2014 na 2017.

Akanama nkempurampaka ka FIFA kemeje ko Hayatou yasinye amasezerano mu izina ry’Impuzamashyirahamwe ‘CAF’, nyamara bikayishyira mu gihombo.

Uyu mugabo ashinjwa ko yarenze ku mategeko agena uburenganzira bungana mu guhatana ku isoko, ubwo yatangaga isoko rya miliyari y’amadolari ya Amerika rijyanye no kwerekana no kumenyekanisha ibikorwa bya ruhago yo kuri uyu mugabane, ryahawe ikigo Lagardère Sports cyo mu Bufaransa.

Aya masezerano azamara imyaka 12, yasinywe mu 2015, atangira gukurikizwa mu 2017.

FIFA yanzuye ko Hayatou ahagaritswe mu bikorwa byose by’umupira w’amaguru haba ku rwego rw’igihugu na mpuzamahanga ndetse yaciwe amande y’ibihumbi 33$ (agera kuri miliyoni 33 Frw).

Gufatirwa ibi bihano byatangiye gukurikizwa kuri uyu wa 3 Kanama 2021, bisobanuye ko atazagaragara mu Gikombe cya Afurika kizakirwa n’igihugu cye cya Cameroun muri Mutarama 2022.

Issa Hayatou wayoboye CAF, yahagaritswe umwaka umwe mu bikorwa byose by'umupira w'amaguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .