Constant Omar kuri ubu uyobora CAF by’agateganyo, yamushyikirije ikirango cya CAF n’umupira wemewe w’amarushanwa ya CAF mu gikorwa cyitabiriwe n’abarimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.
Abagize Komite Nyobozi ya CAF, abayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru batandukanye n’abayobozi ba guverinoma muri Cameroun bitabiriye ibi birori byo gushimira uyu mugabo wayoboye CAF igihe kirekire.
Iki gikorwa cyabaye umunsi umwe mbere y’uko hatangira Shampiyona Nyafurika y’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) ibera muri Cameroun guhera kuri uyuwa 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2021.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na CAF ku wa Gatanu, rivuga ko icyemezo cyo kugira Issa Hayatou Umuyobozi w’Icyubahiro, cyafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya CAF yabaye mu kwezi gushize ndetse kikemezwa n’Inteko Rusange yayo.
Issa Hayatou w’imyaka 74, yayoboye CAF hagati ya 1988 na 2017 ubwo yasimburwaga na Ahmad Ahmad uheruka guhagarikwa na FIFA.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yashimiye Issa Hayatou ku buryo akomeje “gushyigikira iterambere ry’umupira, yerekana urukundo awufitiye ndetse agaragaza indangagaciro zirimo ubumwe n’ubufatanye.”
Issa Hayatou wari waherekejwe n’abo mu muryango we n’inshuti, yashimiye CAF ku cyizere bamugiriye, avuga ko azakomeza gufatanya nabo.
Ati “Nishimiye kubana namwe hano. Hari ibihe byinshi byiza bitazibagirana twagiranye. Reka dushyire hamwe, dufashanye kwirinda muri ibi bihe.”
“Ndikubasezera, ariko ndabizeza ko nzabahora hafi. Twese hawe, reka tuzaryoherwe n’iri rushanwa rya CHAN.”
Hayatou yatangiye urugendo rwe rw’ubuyobozi bw’umupira w’amaguru akiri muto ubwo yagirwaga Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rya ruhago muri Cameroun (FECAFOOT) ku myaka 28.
Mu myaka ibiri gusa, yayoboye FECAFOOT nka Preeizda mbere yo kwiyamamariza kuyobora CAF, agatorwa mu 1988.
Mu myaka 28 yayoboye ruhago ya Afurika, yafashije uyu mugabane kwakira Igikombe cy’Isi cyabereye muri Afurika y’Epfo mu 2010.
Yagize kandi uruhate mu ishyirwaho ry’amarushanwa y’abatarengeje imyaka 17, 20 na 23, yafashije mu guteza imbere uyu mukino.
Ibi bamwe bizere ko byafashije ibihugu nka Ghana, Nigeria na Cameroun kwegukana amarushanwa yo ku rwego rw’Isi arimo Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 17, icy’Abatarengeje imyaka 20 n’Imikino Olempike.
Kwagura umubare w’amakipe yitabira Igikombe cya Afurika, ishyirwaho rya Shampiyona Nyafurika ya CHAN ihuza abakina imbere mu bihugu byabo, irushanwa rya Futsal na Beach Soccer, ni ibindi byagezweho ku buyobozi bwe hatirengagijwe uburyo umupira w’abagore wa Afurika wamenyekanye ku rwego rw’Isi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!