Issa Bigirimana ntabwo agikoreye amateka kuri Rayon Sports muri iki cyumweru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Mata 2019 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa APR FC, Issa Bigirimana, arabura igitego kimwe mu mukino uhuza amakipe akomeye hano mu Rwanda; Rayon Sports na APR FC, akageza ku gahigo ka Sina Gérôme ndetse akaba umukinnyi watsindiye ibitego byinshi iyi kipe ya Gisirikare muri iyi Clasico yo mu rwa Gasabo.

Ku myaka 24, Bigirimana wageze muri APR FC mu mwaka w’imikino wa 2014/15, amaze gukina imikino 12 ya Clasico y’u Rwanda, atsindamo ibitego bitanu. Uyu mukinnyi ni umwe mu baba bitezweho guhindura ibintu kuri uyu mukino.

Ubwo yageraga muri APR FC, byamusabye gutegereza umukino wa kane ahura na Rayon Sports kugira ngo ayitsinde igitego cya mbere muri Nyakanga 2016 ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports ibitego 3-0 mu irushanwa ryateguwe na AS Kigali, yongera kuyitsinda igitego 1-0 muri shampiyona muri Mutarama, mbere yo kuyisubira muri Gicurasi 2017, amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Bigirimana yanyeganyeje inshundura kandi ubwo APR FC yatsindaga Rayon Sports ibitego 2-1 mu gikombe cy’Intwari cy’umwaka ushize ndetse no mu mukino uheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona tariki ya 10 Ukuboza 2018, ubwo APR FC yatsindaga ibitego 2-1.

Issa Bigirimana ashobora gukuraho agahigo ka Masudi, akagera ku ka Sina Jérôme ?

Sina Gérôme wakiniraga Rayon Sports ni we umaze gutsindira ikipe imwe ibitego byinshi mu mikino yahuje amakipe yombi dore ko yatsinze mu bihe bitandukanye ikipe ya APR FC ibitego bitandatu mu gihe Masudi Djuma utoza AS Kigali, ari we wabashije gutsindira APR FC ibitego byinshi, bigera kuri bitanu, kuri ubu anganya na Issa Bigirimana.

Aganira na IGIHE, Bigirimana yavuze ko aho ngo ashaka kwandika amateka mu gihe umutoza yaba amugiriye icyizere ku wa Gatandatu, yizeza abafana b’ikipe ye kuzabashimisha.

Ati “Niteguye neza, intego ni ugutsinda. Ndashaka kuba uwatsinze ibitego byinshi muri uyu mukino. Abafana ba APR FC bitege ko nzabashimisha umutoza nangirira icyizere.”

N’ubwo yari afite iki cyizere ariko, ashobora gutegereza undi munsi kuko atari mu bakinnyi 20 umutoza Zlatko Krmpotić yatoranyije ngo bajye mu mwiherero bitegura umukino wo ku wa Gatandatu.

Uyu rutahizamu wa APR FC, ariko aracyafite akazi gakomeye ko kugera aha Jimmy Gatete wabashije gukinira aya makipe yombi, akaba anafite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu muri uyu mukino, dore ko buri kipe yayitsindiye ibitego bine mu mikino itandukanye, bivuze ko ari we rutahizamu w’ibihe byose w’iyi Clasico n’ibitego umunani.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko umubano w’uyu mukinnyi n’umutoza mukuru utameze neza kuko amaze kumukinisha mu mikino ibiri gusa kuva uyu munya-Serbie ageze muri APR FC mu ntangiriro z’imikino yo kwishyura ya shampiyona.

Mu bandi bakinnyi batatoranyijwe mu bajya mu mwiherero harimo Iranzi Jean Claude, Nsengiyumva Moustapha, Mugunga Yves, Rukundo Denis, Songayingabo Shaffy, Sugira Ernest, Nizeyimana Mirafa na Ntaribi Steven wavunitse.

Issa Bigirimana akomeza Mukunzi Yannick ubwo yari amaze gufasha APR FC gutsinda Rayon Sports mu mpera z'umwaka ushize
Issa Bigirimana ashobora gukorera amateka kuri Rayon Sports
Rutanga Eric na Manzi Thierry bacungira hafi Issa Bigirimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza