Isoko ryarafunze! Uko buri kipe yo mu Rwanda yiyubatse mbere yo gutangira Shampiyona ya 2020/21 (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 12:12
Yasuwe :
0 0

Kugura abakinnyi ku makipe yo mu Rwanda byarangiye ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ugushyingo nyuma y’ibyumweru 12 yari yahawe kugira ngo yiyubake.

Isoko ryo kugura abakinnyi mu Rwanda ku makipe y’Icyiciro cya Mbere, ryatangiye ku wa 16 Kanama, rikaba ryaragombaga kurangira tariki ya 24 Ukwakira, ariko hongerwaho ibyumweru bibiri byarangiye ku wa 7 Ugushyingo 2020.

Kuri ubu nta kipe yo mu Rwanda ishobora kugura umukinnyi hifashishijwe uburyo bwa TMS bwashyizweho na FIFA, ahubwo bizakorwa hifashishijwe ubusabe buzajya butangwa na FERWAFA kuva tariki ya 21 Ugushyingo kugeza tariki ya 4 Ukuboza, aho iki gihe cyihariye ubundi cyashyizweho kubera amakipe azazamuka mu Cyiciro cya Mbere, azamenyekana mu minsi iri imbere.

Ibi byumweru bibiri (byo kuva ku wa 21 Ugushyingo kugeza ku wa 4 Ukuboza) byakuwe ku gihe kingana n’ukwezi isoko ryo kongeramo abakinnyi ryari kuzamara muri Werurwe 2021 nyuma yo gusoza imikino ibanza. Ibi bivuze ko icyo gihe, amakipe yo mu Rwanda azaba afite ibyumweru bibiri gusa byo kongeramo abakinnyi.

Isoko ryo kugura abakinnyi ryagenze gute?

Nyuma y’uko imikino mu Rwanda ikomwe mu nkokora na COVID-19, Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere igasozwa imburagihe muri Gicurasi, amakipe yatangiye kugura hakiri kare, uhereye kuri Gasogi United yaguze Iradukunda Jean Bertrand mbere y’uko FERWAFA ifata icyemezo cya nyuma ku isozwa rya Shampiyona.

Amakipe yose uko ari 14 kuri ubu bizwi ko azakina Icyiciro cya Mbere mu mwaka w’imikino wa 2020/21, yiyubatse mu buryo butandukanye, aho umunani muri yo yahinduye abatoza, andi atatu yongerera amasezerano abo yari asanganywe.

APR FC: Iyi kipe yatwaye igikombe cya Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe, ni imwe mu ziyubatse, aho yahereye ku kongerera amasezerano umutoza mukuru, Umunya-Maroc Adil Mohamed Erradi, izana umwungirije w’Umunya-Argentine Pablo Morchón wasimbuye Umunya-Maroc Nabyl Bekraoui.

Iyi kipe yongeyemo kandi abakinnyi barimo umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe mu ikipe nkuru avuye muri Intare FC, Nsanzimfura Keddy (Kiyovu Sports), Bizimana Yannick (Rayon Sports), Ndayishimiye Dieudonné, Ruboneka Jean Bosco (AS Muhanga) na Tuyisenge Jacques (Petro Atlético, Angola).

======================================================

Rayon Sports: Yabaye iya kabiri muri Shampiyona ishize. Yazanye umutoza mushya, Umunye-Congo Guy Bukasa watozaga Gasogi United.

Rayon Sports yaguze abakinnyi barimo Kwizera Olivier (Gasogi United), Bashunga Abouba (Buildcon FC, Zambia), Mujyanama Fidèle (Heroes), Niyigena Clément (APR FC), Nishimwe Blaise (Marines FC), Niyonkuru Sadjati (Marines FC), Umunye-Congo Manace Mutatu (Gasogi United), Sugira Ernest (intizanyo ya APR FC), Mudacumura Jackson (Heroes FC), Umurundi Nihoreho Arsène (yaguzwe mu Burundi atizwa Bugesera FC).

Hari kandi Bigirimana Issa (yaguzwe muri Police FC agurishwa muri Zambia), Umunya-Côte d’Ivoire Jean Vita Ourega (yatiwe muri TP Mazembe) n’Umunya-Nigeria Sunday Oni Jimoh wakinaga muri Abia Warriors yo muri Nigeria.

======================================================

Police FC: Ikipe itozwa n’Umurundi Haringingo Francis Christian yaguze abarimo Kwizera Janvier Rihungu (Bugesera FC), Rutanga Eric (Rayon Sports), Iradukunda Eric Radu (Rayon Sports), Usengimana Faustin (FC Buildcon, Zambia), Twizeyimana Martin Fabrice (Kiyovu Sports), Ntwari Evode (Mukura VS) na Sibomana Patrick wavuye muri Yanga SC yo muri Tanzania.

======================================================

Mukura VS: Iyi kipe y’i Huye yagowe n’amikoro make mu mwaka ushize, ntiyavuzwe cyane ku isoko ry’abakinnyi mu mpeshyi y’uyu mwaka ndetse ibintu byayo byinshi yagerageje kubikora mu ibanga.

Nyuma yo gutandukana n’umutoza w’Umunya-Espagne, Tony Hernandez, Mukura Victory Sports yavuzwemo amazina nka Masudi Djuma, Jimmy Ndayizeye n’abandi batandukanye. Yavuzwemo kandi abakinnyi nka Iragire Saidi na Nshimirimana David.

Mu kwezi gushize nibwo Mukura Victory Sports yemeje Umunya-Algérie Djilali Bahloul nk’umutoza mushya mu gihe mu bakinnyi yasihyinshije harimo Iradukunda Barthélemy Inky, Nshimiyimana Marc-Govin na Nkomezi Alex. Andi mazina amaze iminsi agaragara i Huye ni Nzeyurwanda Djihad (Kiyovu Sports), Nyarugabo Moïse, Mugisha Bonheur (Heroes FC)na Hassan Adams (Ghana).

Iyi kipe yabaye iya kane mu mwaka ushize w’imikino, yatandukanye n’abakinnyi barimo Umwungeri Patrick, Samuel Chukwude, Senzira Mansour, Mutabazi Hakim na Mbanzumutima Mamadou.

======================================================

Kiyovu Sports: Nyuma y’imyaka 27 nta gikombe, intego ni ukongera gutwara Shampiyona kuri iyi kipe yo ku Mumena, yahaye akazi Karekezi Olivier nk’umutoza mukuru.

Yaguze abarimo umunyezamu Kimenyi Yves wavuye muri Rayon Sports na rutahizamu Babuwa Samson wavuye muri Sunrise FC, akaba ari we watsinze ibitego byinshi mu Rwanda mu mwaka ushize w’imikino.

Hari kandi myugariro w’ibumoso Irambona Eric wavuye muri Rayon Sports, Ngendahimana Eric ukina imbere ya ba myugariro, wavuye muri Police FC, Ngandu Omar ukina mu mutima wa ba myugariro, Bigirimana Abeddy na Issa Ngenzi, bose bavuye mu Burundi na Mugenzi Cédric (Musanze FC).

======================================================

AS Kigali: Nyuma yo kongerera amasezerano umutoza Nshimiyimana Eric no gushyiraho Mutarambirwa Djabil nk’umutoza wungirije, AS Kigali yaguze Rugirayabo Hassan (Mukura VS), Shaban Hussein ‘Tchabalala’ (Bugesera FC), Hakizimana Muhadjiri (Emirates FC, EAU), Bayisenge Emery (Saif SC, Bangladesh), Biramahire Abeddy (FC Buildcon, Zambia) na Abubakar Lawal (Nigeria).

======================================================

Sunrise FC: Iyi kipe y’i Nyagatare itozwa n’Umunya-Uganda Moses Basena, yaguze Mugabo Gabriel Gaby (KCB, Kenya), Hood Kawesa (Uganda), Ndayishimiye Célestin (Police FC), Japhet Mubiru (Uganda) na Mpozembizi Mohamed (Police FC).

======================================================

Bugesera FC: Yazanye umutoza mushya, Mbarushimana Abdou wasimbuye Masudi Djuma utarongerewe amasezerano.

Bugesera FC yaguze abakinnyi barimo Runanira Amza (Rayon Sports), Niyongira Danny (AS Muhanga), Rucogoza Eliassa (AS Muhanga), Mugisha Didier (Vision), Mucyo Didier (Sunrise FC), Twagirayezu Amani (AS Muhanga) na Nihoreho Arsène (watiwe muri Rayon Sports) na Nshimiye Désiré (Burundi Sport Dynamic).

======================================================

Gasogi United: Iyi kipe yabaye iya cyenda mu mwaka wayo wa mbere wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, kuri ubu izatozwa na Cassa Mbungo André yungirijwe na Kirasa Alain.

Uyu mwaka yaguze abakinnyi 10 barimo Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé (AS Maniema, RDC) Nzitonda Eric (Gicumbi FC), Bugingo Hakim (Rwamagana City FC).

Yaguze kandi Nkunzimana Sadi (Espoir FC), umunyezamu Mfashingabo Didier (Etoile de l’Est), Umunye-Congo Bola Lobota Emmanuel, Mazimpaka André (Rayon Sports), Iddy Museremu (Le Messager Ngozi, mu Burundi) na Tuyisenge Hakim ‘Dieme’ wavuye muri Etincelles.

======================================================

Marines FC: Ikipe itozwa na Rwasamanzi Yves, yaguze abakinnyi barimo Gikamba Ismael na Ngabo Mucyo Fred bavuye muri Etincelles FC, Habimana Youssuf, Hakizimana Adolphe, Rwigema Yves (Gicumbi FC), Dushimirimana Olivier (Heroes FC), Ntakirutimana Théotime (Heroes FC), Nisingizwe Christian (Intare FC) na Hirwa Jean Claude (Intare FC).

Yazamuye kandia abarimo Nsengiyumva Aboubakar na Lenga Arstote.

======================================================

AS Muhanga: Ubwo Mbarushimana Abdou yari agiye muri Bugesera FC, AS Muhanga yahisemo guha akazi Umurundi Nduwantare Ismail Jean Marie Vianney wigeze gutoza Gicumbi FC.

Iyi kipe yaguze abakinnyi benshi barimo Uwimana Emmanuel (Nsoro), Ndacyasenga Ally bombi bakiniraga Gicumbi FC, detse n’umunyezamu Musoni Théophile wavuye muri Etincelle FC.

Abandi ni Habineza Olivier wabarizwaga muri Rayon Sports kimwe na Niyigena Shawal, Izabayo Dennis (Unity FC), Gihozo Chaste (yazamu mu ikipe nkuru), Munezero Olivier (Rugende FC).

Yaguze kandi abakinnyi bakomeye barimo Tumushime Altidjan uvukana na Manishimwe Djabel (yakiniraga Rayon Sports), Umunya-Nigeria Duru Mercy Ikenna (Mufurila Wanderers, Zambia) n’Umunya-Cameroun Gustave Ngomba Mpacko wakiniraga LLB mu Burundi.

======================================================

Musanze FC yongeye guha akazi Seninga Innocent, yaguze umunyezamu Twagirimana Pacifique wakinaga muri Bugesera FC, Umunya-Nigeria Irokan Samson Ikechukwu wigeze gukinira Bugesera FC, Ndizeye Innocent uzwi nka ’Kigeme’ wavuye muri Mukura VS, Niyonshuti Gad (Evra) wavuye muri Sunrise FC, Munyeshyaka Gilbert (Lukaku) wavuye muri Heroes FC na Mutebi Rachid wavuye muri Etincelles FC.

Abandi ni Niyitegeka Idrissa wavuye muri Bugesera, Niyonsenga Ibrahim, Ndagjimana Ewing (Etincelles FC), Kyambadde Fred, Ajey Maurice (Espoir FC) na Niyonkuru Vivien (Sunrise FC).

======================================================

Etincelles FC: Ikipe y’i Rubavu yongereye amasezerano umutoza w’Umwongereza, Calum Shaun Selby, ikanashyira Saidi Abed ‘Makasi’ nk’umutoza wungirije, yaguze abakinnyi barimo Songa Isaïe (Police FC) n’impanga ye Muganza Isaac (Gasogi United).

Hari kandi Abel Mwamba (Lengers FC, RDC), Hassan Brahim Djibrine (Tchad), Obomba Olivier (Bahrain), Munezero Josué (Gicumbi FC), Ibyishaka Josué (Bugesera FC), Nsabimana Hussein (Marines FC), Niyibizi Pierrot (Bugesera FC), Uwiringiyimana Christophe (Rayon Sports), Nduwayo Danny Barthez (Marines FC) na Nsengiyumva Emmnanuel (Rayon Sports).

======================================================

Espoir FC yarokowe no kuba Shampiyona ishize yarasojwe imburagihe, yiyubatse mu buryo bugaragara uhereye ku gushyiraho umutoza Gatera Moussa.

Yaguze abakinnyi barimo Hategekimana Bonheur, Mutijima Gilbert, Bizimana Djuma, Nahimana Ismael Sako, Twagirimana Fulgence, Irakoze Gabriel, Ntijyinama Patrick, Iyakaremye Valens, Uwizeye Djafari, Ahishakiye Jacques, Isingizwe Patrick, Tuyisenge Arsène, Murdah Victor (Cameroun), Bagabo Jean Luc, Sadick Sulley (Ghana), Habimana Yves na Umor Isah (Nigeria).

Gasogi United yabimburiye andi makipe ku isoko ubwo yaguraga Iradukunda Bertrand muri Gicurasi
Gasogi United yaguze abakinnyi 10 bashya barimo Umurundi Iddy Museremu
Ahishakiye Jacques yasinyiye Espoir FC avuye muri Etincelles FC
Sadick Sulley ni umwe mu bakinnyi b'abanyamahanga baguzwe na Espoir FC
AS Muhanga iri mu makipe yaguze abakinnyi benshi
Umutoza Seninga Innocent yongeye guhabwa akazi muri Musanze FC yaguze abakinnyi 12
Myugariro Mugabo Gabriel ni umwe mu bakinnyi bashya baguzwe na Sunrise FC
Umutoza mukuru wa Etincelles FC, Calum Shaun Selby, yongerewe amasezerano y'umwaka umwe
Mbarushimana Abdou watozaga AS Muhanga, kuri ubu ni umutoza mushya wa Bugesera FC
Nkomezi Alex ari mu bakinnyi baguzwe na Mukura Victory Sports
Karekezi Olivier wakiniye APR FC, agatoza Rayon Sports kuri ubu ni umutoza wa Kiyovu Sports
Muri Kiyovu Sports, Karekezi azakorana n'abarimo Ndizeye 'Ndanda' bakinanye muri APR FC
Irambona Eric ni umwe mu bakinnyi umunani baguzwe na Kiyovu Sports
Rayon Sports ifite abakinnyi benshi bashya n'umutoza mushya, Guy Bukasa, watozaga Gasogi United
Rayon Sports iheruka gusinyisha Jean Vital Ourega watiwe muri TP Mazembe
Perezida wa AS Kigali, Shema Fabrice n'Umunyamabanga wayo, Gasana Francis, berekana Biramahire Abeddy nk'umukinnyi mushya
AS Kigali yaguze abakinnyi bashya barimo Hakizimana Muhadjiri
Sibomana Patrick wakinaga muri Yanga SC, ni umwe mu bakinnyi baguzwe na Police FC
Usengimana Faustin na we azakinira Police FC
APR FC yaguze abakinnyi barimo Tuyisenge Jacques wakinaga muri Angola
Bizimana Yannick wakinaga muri Rayon Sports, na we ni umukinnyi wa APR FC
Nsanzimfura Keddy yerekanywe nk'umukinnyi mushya wa APR FC muri Nyakanga 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .