Ishyirahamwe rya ruhago mu Buholandi ryemereye umugore gukina mu ikipe y’abagabo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Kanama 2020 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buholandi ryatangaje ko ku wa Kabiri ryemereye Ellen Fokkema gukina mu ikipe y’abagabo iri mu cyiciro cya kane ndetse akaba ari inzira yo gufungurira abandi imiryango.

Ellen Fokkema w’imyaka 19, yabaye umugore wa mbere ugiye gukinana n’abagabo, aho yerekeje mu ikipe ya VV Foarut.

Abakobwa n’abahungu bakiri bato baba bemerewe gukinira hamwe mu cyiciro cya B kugeza ku myaka 19, ariko nyuma yaho bakaba bagomba gukina ku rwego rwa A, batabavanze.

Nyuma yo kwemererwa gukina muri iyi kipe y’abagabo, Fokkema yavuze ko byamushimishije kuba azakomezanya n’abahungu bakuranye.

Ati “Ni byiza ko nzakomeza gukina muri iyi kipe. Nahoze nkinana n’aba bahungu kuva mfite imyaka itanu ndetse byari kumbabaza iyo ntakinana na bo mu mwaka utaha w’imikino.”

“Binyuze muri KNVB [Ishyirahamwe rya ruhago mu Buholandi] buri gihe nagirwaga inama yo gukomeza gukinana n’abahungu kenshi gashoboka, none kuki bitashoboka? Biragoye ariko njye biranshimisha.”

“Nabajje ikipe niba bishoboka, biba ngombwa ko dusabira hamwe muri KNVB. Bagenzi banjye dukinana nabo bagaragaje ko bashaka ko tugumana kandi nishimiye ko tugiye gukomezanya.”

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Buholandi ryavuze ko rizasuzuma niba iyi gahunda itanga umusaruro ku buryo bazahindura amabwiriza, bakemerera abagore gukinana n’abagabo.

Art Langeler ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri KNVB, yavuze ko “Buri mwaka haba hari ubusabe bwo kureka abagore bagakina umupira mu makipe ya mbere y’abagabo.”

“Ku ruhande rwanjye, ni iby’agaciro ko abakobwa mu byiciro byose bakina bavanze n’abahungu, ariko mu gihe abahungu bamaze kurenza imyaka 19 bakajya mu cyiciro cya A, bagomba gukina nta bagore bari mu ikipe yabo.”

“KNVB ishyigikiye ko haba impinduka no kunganya agaciro kw’impande zombi. Twizera ko hagomba kuba umwanya kuri buri umwe.”

Umupira w’amaguru w’abagore watangiye gukinwa mu Buholandi mu mwaka wa 1971 mu gihe gukinana kw’abahungu n’abakobwa byatangiye mu 1986.

Ellen Fokkema yemerewe gukina mu ikipe y'abagabo yakuriyemo mu Buholandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .