Ishusho ya Stade ya Gicumbi mbere yo kongera kwakira imikino ya Shampiyona

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 24 Mutarama 2020 saa 03:50
Yasuwe :
0 0

Ikibuga cy’ikipe ya Gicumbi FC (Stade ya Gicumbi), kimaze iminsi kivugururwa kugira ngo kizongera kwakira imikino ya Shampiyona nyuma y’uko gihagaritswe mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 utangira mu Ukwakira 2019.

Mbere y’uko Shampiyona itangira, Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda ’FERWAFA’, ryasuye ibibuga byose amakipe yatanze, azakiriraho imikino yayo mu mwaka w’imikino wa 2019/20. Ikibuga cy’ikipe ya Gicumbi FC, ni kimwe mu byo basanze bitujuje ibisabwa.

Kuva icyo gihe, Gicumbi FC yakirira imikino yayo kuri Stade Mumena i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ariko yasabwe na FERWAFA kugira ibyo itunganya ku kibuga cyayo maze ikongera kuhakirira.

Ubwo iyi kipe yarimo igerageza gutunganya ubwatsi bw’ikibuga muri Nzeri 2019, umuyaga wangije igice cy’aho abafana bicaraga bareba umupira.

Ku bufatanye bw’Akarere ka Gicumbi ndetse n’Intara y’Amajyaruguru, cyatangiye gusanwa mu ntangiriro z’Ukuboza ndetse kuri ubu imirimo isa n’igeze ku musozo nk’uko IGIHE yabitangarijwe n’Umuyobozi wa Gicumbi FC, Urayeneza John.

Ati “Kugeza ubu icyo dusigaje ni ugushyiramo imashini iringaniza neza naho ibindi byose bisa n’ibyarangiye, FERWAFA izaza irebe niba twarakoze ibyo yadusabye ubundi tube twakongera kuhakinira.”

Bimwe mu byahinduwe kuri iki kibuga harimo kongeramo ubwatsi mu gice kinini cyari kimeze nk’imbuga ndetse hanashyirwamo umucanga.

Hubatswe uruzitiro rutandukanya ikibuga n’igice cy’abafana mu gihe ahari igice gitwikiriye ariko kigatwarwa n’umuyaga, hashyizwe urukuta rushya ku buryo hazajya hubakwa amahema yicarwamo n’abaje kureba umupira.

Gicumbi FC ya 15 n’amanota 12, izagaruka mu kibuga tariki ya 9 Gashyantare, yakirwa na Mukura Victory Sports.

Umukino izakiramo Kiyovu Sports tariki ya 15 Gashyantare, ku munsi wa 20 wa Shampiyona, ushobora kuba uwa mbere izongera gukinira ku kibuga cyayo.

Muri Stade ya Gicumbi hubatswe uruzitiro rutandukanya abafana n'ikibuga
Stade ya Gicumbi yatangiye kuvugururwa mu kwezi gushize
Imirimo yo kuvugurura iki kibuga iri kugana ku musozo
Mu kibuga hagati hongewemo ubwatsi
Hari ahashyizwe umucanga n'ubwatsi kugira ngo ikibuga cyongere gusa neza
Hari gutunganzwa imbere y'imyanya y'icyubahiro ahaba hicaye abakinnyi basimbura
Umuryango w'uruzitiro rutandukanya igice cy'abaje kureba umupira n'icy'abakinnyi
Ahari hatwikiriye hagatwarwa n'umuyanga, hubatswe urukuta ruzajya rushyirwaho amahema
Stade ya Gicumbi ishobora kongera kwakira imikino ya Shampiyona mu kwezi gutaha
Hari ahataratsindagirwa hakiri ibitaka
Ubwiherero bw'iyi Stade
Ahicarara abafana, hadatwikiriye
Stade ya Gicumbi iri mu zimaze igihe zitavuguruwe
Umuryango winjira mu kibuga nyir'izina
Amarembo manini ya Stade ya Gicumbi

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza