Muri CHAN 2020 izaba guhera ku wa 16 Mutarama kugeza tariki ya 7 Gashyantare 2021, u Rwanda ruri mu itsinda C hamwe na Uganda, Maroc na Togo.
Mu rwego rwo kwitegura iyi Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, u Rwanda rwakinnye imikino ibiri ya gicuti runganya na Congo Brazzaville ibitego 2-2 mbere yo gutsindwa undi mukino wabaye ku Cyumweru ku gitego 1-0.
Mashami Vincent utoza Amavubi, yavuze ko iyi mikino yombi yamweretse urwego rw’abakinnyi 30 azajyana muri Cameroun, gusa ngo uko bamwe bitwaye biratanga icyizere.
Ati “Irushanwa tugiyemo ntabwo risaba abakinnyi 11 gusa, rigusaba n’abasimbura n’abazabanza. Ni byo dutsinzwe umukino wa kabiri, uwa mbere twarawunganyije, ntabwo ari bibi cyane, uko twagiye duhinduranya abakinnyi tumaze kubona urwego rwa bamwe na bamwe, uburyo bakomeje kugira inyota yo kwishyura igitego twatsinzwe hakiri kare, ni ibintu bitanga icyizere.”
“Hari abakinnyi bagikeneye ko umuntu abitaho by’umwihariko, hari abagaragaje ko hari byinshi bakibura, urwego rwabo rutaraba rwiza, hari abatinze mu kato kubera COVID-19, ni ibyo byose umuntu agerageza gushyira hamwe agashakamo umusaruro w’ikipe.”
Yakomeje avuga ko yabonye ishusho nyayo y’ikipe afite, aho amwe mu makosa y’ingenzi bagiye gukosora mu gihe gito basigaranye harimo kwirinda gutsindwa igitego hakiri kare nk’uko byagenze mu mikino ibiri bakinnye na Congo.
Ati “Navuga ko iyi mikino yombi tuyikuyemo byinshi byiza kurusha uko wenda twari kuzagenda tutazi ikipe dufite, tutazi uwasimbura runaka habayeho ikibazo, 90% twabonye ubushobozi bwabo. Tugiye gutegura umukino tuzahuramo na Uganda, dukosora amakosa twabonye muri iyi mikino cyane ko twagiye dutsindwa ibitego bya kare, ukabona ko twinjira mu mukino dutinze.”
Mu mukino wa mbere wahuje u Rwanda na Congo ku wa Kane tariki ya 7 Mutarama, Amavubi yinjijwe igitego cya mbere ku munota wa 11 n’icya kabiri ku wa 27. Ku Cyumweru, igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino cyinjiye ku munota wa cyenda.
Ikipe y’Igihugu izerekeza muri Cameroun ku wa Gatatu, izakina umukino wa mbere na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!