00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri rya Gishari ryisubije Igikombe cy’Irushanwa rihuza Amashami ya Polisi y’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 March 2025 saa 11:22
Yasuwe :

Ikipe y’Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa rya Gishari yegukanye Igikombe cy’rushanwa rihuza abapolisi bakorera mu mashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda nyuma yo gutsinda Ishuri Rikuru rya Polisi rya Musanze ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, ari hamwe n’abandi bamwungirije, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu.

Ikipe y’Ishuri rya Gishari ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyinjijwe na AIP Elias Ishimwe, cyishyurwa na Ndayambaje Anaclet mu gihe Cpl Shyaka Moïse yatsinze igitego cyatandukanyije impande zombi, umukino urangira ari ibitego 2-1.

Umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa ryose yabaye PC Tuyishimire Jean Marie Vianney wa CTTC Mayange, aho yinjije ibitego umunani.

Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa rya Gishari (PTS Gishari) ryageze ku mukino wa nyuma ritsinze Eastern Region, mu gihe Ishuri Rikuru rya Polisi rya Musanze ryari ryasezereye Task Force Unit (TFU).

Iri rushanwa ryari amaze amezi abiri akinwa, ryari ryitabiriwe n’amakipe 15 yo mu mashami atandukanye agize Polisi y’u Rwanda.

IGP Namuhoranye yashimiye amakipe yose yitabiriye iri rushanwa, ashishikariza amashami yose kujya ashyiramo imbaraga ndetse ubutaha hakaziyongeramo indi mikino kuko siporo ituma abantu bagira ubuzima bwiza.

Ni ku nshuro ya kabiri habaga iri rushanwa rihuza amashami ya Polisi. Iriheruka na ryo ryegukanywe n’Ikipe y’Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa rya Gishari itsinze Western Region Police Unit.

Intego yaryo ni uguhuza abapolisi bagasabana, bakiyumvanamo kandi bakanaganira by’umwihariko ntihabeho kwibanda gusa mu gutekereza akazi ahubwo ikabafasha kuruhuka mu mutwe no kwishimana n’abandi Banyarwanda.

Ikipe y'Ishuri Rikuru rya Polisi rya Musanze yifotoza mbere y'umukino
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw'Ikipe y’Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa rya Gishari
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye n'abandi bayobozi, basuhuza abakinnyi mbere y'umukino
Abakapiteni babwiraga abayobozi buri mukinnyi uri mu ikipe bayoboye
Abapolisi bari baje gushyigikira bagenzi babo
Ikipe y’Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa rya Gishari yishimira igikombe yegukanye ku wa Gatandatu
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yasabye amashami yose ya Polisi gushyira imbaraga muri iri rushanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .