00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe yahawe gusifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 March 2025 saa 07:34
Yasuwe :

Umusifuzi Mpuzamahanga wo Hagati, Ishimwe Jean Claude ’Cucuri’, yahawe kuzayobora umukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025.

Amakipe yombi azahurira muri uyu mukino akeneye intsinzi, aho Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 42 naho APR FC ifite amanota 40 ku mwanya wa kabiri.

Ni umukino ufite kinini uvuze kuko gutsinda kwa Rayon Sports byayongerera amahirwe yo kwegukana Shampiyona iheruka mu 2019 nubwo hasigaye indi mikino 10, mu gihe APR FC iramutse itsinze byayifasha gutekereza ku Gikombe cya gatandatu cya Shampiyona cyikurikiranya.

Uyu mukino uzaba ku Cyumweru saa Cyenda muri Stade Amahoro, wahawe Umusifuzi Ishimwe Jean Claude "Cucuri" ufatwa nk’umwe mu basifuzi bagaragaza ubunyamwuga mu kazi kabo.

Abandi basifuzi bazungiriza Ishimwe na bo ni mpuzamahanga aho umwungiriza wa mbere azaba ari Karangwa Justin naho Mugabo Eric ari umwungiriza wa kabiri.

Umusifuzi wa Kane ni Ngabonziza Jean Paul mu gihe Komiseri w’Umukino ari Munyanziza Gervais naho Sekamana Abdoulkharim azaba ashinzwe kureba imyitwarire y’abasifuzi.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino utegerejwe n’abatari bake, guhera kuri uyu wa 7 Werurwe 2025, ni 5000 Frw mu myanya isanzwe hejuru, 7000 Frw mu myanya isanzwe hasi, 40.000 Frw muri VIP na 120.000 Frw muri VVIP (Executive Seats).

Ishimwe Claude 'Cucuri' yahawe gusifura umukino wa APR FC na Rayon Sports
Rayon Sports izakina na APR FC zitandukanywa n'amanota abiri gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .