00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishimwe Pierre yakomoje ku cyamufashije kwisubiza umwanya ubanza muri APR FC (Video)

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 6 April 2025 saa 01:27
Yasuwe :

Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre, yavuze ko gukomera mu mutwe no kugira abajyanama beza, biri mu byamufashije kwisubiza umwanya ubanza mu kibuga.

Uyu mukinnyi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, nyuma y’umukino batsinze Bugesera FC igitego 1-0, Ikipe y’Ingabo igafata n’umwanya wa mbere muri Shampiyona n’amanota 48.

Kuva Pavelh Ndzila yagera muri APR FC mu mwaka ushize w’imikino, yicaje bigaragara Ishimwe Pierre ndetse mbere yo gutangira iyi Shampiyona, hari amakuru yavugaga ko uyu munyezamu ashobora gutandukana n’iyi kipe.

Abajijwe icyamufashije kwisubiza umwanya ubanza mu kibuga, Ishimwe yavuze ko yirinze gucika intege.

Ati “Icya mbere ni ukudacika intege kuko iyo nzicitse ninjye uba witsinze mbere. Umwaka wa mbere bishobora kwanga ariko nzi neza ko ninkomeza gukora hari igihe kizagera bigakunda (akagozi kagacika).”

Yakomeje agira ati “Ni urugendo rutoroshye rusaba abajyanama na we ubwawe kuko hari benshi bahita bagenderako, bakava muri APR FC atariyo bazize ahubwo aribo kuko bumva bihebye.”

Abajijwe niba hari igihe yigeze guterekeza kuva muri APR FC akajya gushaka umwanya wo gukina, Ishimwe yagize ati “Ibyo bintu urabitekereza ariko iyo uzi ko hari icyo ushoboye urihangana. Igihe nicaraga abantu bari babizi ko ntari umuswa kuko hari icyo nagaragaje.”

Yakomeje ati “Nakomeje gushyiramo imbaraga, nirinda amagambo kuko muri icyo gihe hari abo uba wita inshuti zawe zitakikuvugisha uretse umuryango wanjye n’abo dukinana nibo bambaye hafi, aho niho ubera umugabo.”

Ishimwe yanongeyeho ko imyitozo myiza yari ayisanganywe ahubwo yasabwaga gukomera mu mutwe.

Ati “Imyitozo narinyisanganywe ahubwo bisaba gukomera mu mutwe. Hamwe uba uzi ko mugiye mu mwiherero kandi ubizi ko utazakina ariko ukomeza gukora no guhora witeguye ko igihe amahirwe yabonetse uzayakoresha neza.”

Kwitwara neza muri APR FC, byatumye uyu munyezamu yongera guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu, ibintu avuga ko yari afitiye icyizere.

Ati “Amavubi ahamagara umuntu ukina. Njye rero icyizere nigirira navugaga ko igihe nakinnye nzahamagarwa. Naho igihe kizagera njyeyo ngiye gukina bitari uguhamagarwa gusa.”

Ishimwe Pierre yasoje avuga ko afite intego yo gukomeza gukora cyane kuko yifuza kuzava mu Rwanda akajya gukina ku rwego mpuzamahanga.

Ishimwe Pierre akomeje gufasha APR FC kwitwara neza
Ishimwe Pierre yongeye gusubirana umwanya ubanza mu kibuga muri APR FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .