Ishimwe Kevin yahagaritswe by’agateganyo muri APR FC kubera imyitwarire mibi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukwakira 2020 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ukwakira, yahagaritse by’agateganyo umukinnyi wo hagati ufasha abataha izamu Ishimwe Kevin kubera imyitwarire mibi.

Urubuga rwa APR FC rwatangaje ko Ishimwe Kevin w’imyaka 25, yahise asezererwa mu mwiherero w’ikipe i Shyorongi mu gihe ubuyobozi bw’ikipe bukiganira ku bihano bizamufatirwa.

Ntabwo hatangajwe amakosa yaba yarakoze yatumye ahagarikwa mu ikipe.

Ishimwe Kevin yaje muri APR FC avuye mu ikipe ya AS Kigali, asinya imyaka ibiri mu ikipe y’ingabo z’igihugu ndetse yerekanwa ku mugaragaro tariki 05 Kanama 2019.

APR FC yatangaje ko irakomeza imyitozo, kuri uyu wa Kane ikaba iri bukore kabiri, mu gitondo saa tatu na nimugoroba saa cyenda.

Ishimwe Kevin yahagaritswe kubera imyitwarire mibi ahita anasohorwa mu mwiherero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .