APR FC ifite ikibazo cy’abakinnyi bake mu bwugarizi nyuma yo kurekura abarimo Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Buregeya Prince na Rwabuhihi Aimé Placide, bose basimbujwe Byiringiro Gilbert n’Umunya-Sénégal Aliou Souané.
Nyuma yo kubona ko nta bindi bisubizo biri ku ruhande rw’ibumoso mu gihe Niyomugabo Claude yaba agize ikibazo, APR FC yatekereje ku buryo Umurundi Nshimirimana Ismaël ‘Pitchou’ usanzwe ukina hagati, yajya ahengekwa inyuma ibumoso, dore ko ku mwanya asanzwe akinaho hari abakinnyi benshi.
Gusa, ubu buryo ntibugikunze kuko uyu Murundi ukina hagati mu kibuga, aho ahanganiye umwanya n’Umunya-Ghana Dauda Yussif Seidu, Umunya-Uganda Taddeo Lwanga na Mugiraneza Frodouard uheruka kugurwa muri Kiyovu Sports, yasabye gutandukana na APR FC.
Kuri ubu, iyi kipe yambara umukara n’umweru yasubije amaso kuri myugariro ukiri muto, Ishimwe Jean-René wakiniraga Marines FC ndetse yakoranye imyitozo n’abandi i Shyorongi ku wa Kabiri.
Ku rundi ruhande, Pitchou utarajyanye na APR FC muri Tanzania mu cyumweru gishize, ntiyigeze yitozanya na bagenzi be ku wa Kabiri.
Ishimwe yaherukaga gutangazwa na Mukura Victory Sports nk’umukinnyi wayo mushya, ariko Intare FA yamutije mu ikipe y’i Rubavu ivuga ko nta biganiro bigeze bagirana n’abo mu Majyepfo.
APR FC iheruka gutsindwa na Azam FC igitego 1-0, iri kwitegura umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Amahoro ku wa Gatandatu aho izaba isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
Inkuru bifitanye isano: CECAFA Kagame Cup yaba itumye Ishimwe Jean-René wasinyiye Mukura VS yerekeza muri APR FC?
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!