Ishimwe Jean Claude mu basifuzi ba CHAN 2020

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukuboza 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Umusifuzi w’Umunyarwanda Ishimwe Jean Claude yatoranyijwe mu bazitabira amahugurwa ya CAF abategurira gusifura igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) kizabera muri Cameroun mu ntangiriro z’umwaka utaha.

CHAN 2020 yagombaga kuba muri Mata uyu mwaka, isubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko abasifuzi bazayobora iri rushanwa hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 7 Gashyantare 2021, bazitabira amahugurwa y’iminsi itanu mu cyumweru gitaha.

Umusifuzi wo hagati, Ishimwe Jean Claude ni we Munyarwanda rukumbi uzayobora iri rushanwa muri 20 batoranyijwe mu gihe abo ku ruhande ari 21. Mu 2018 ubwo irushanwa rya CHAN ryari ryabereye muri Maroc, ryitabiriwe na Hakizimana Louis.

U Rwanda ruri mu bihugu 16 byatsindiye gukina iyi mikino, akaba ari inshuro ya kane mu mateka rwitabira irushanwa rya CHAN.

Ishimwe Jean Claude w’imyaka 30, yatangiye gusifura mu 2009, ayobora imikino yo mu cyiciro cya gatatu. Nyuma y’umwaka umwe, yazamuwe mu cyciro cya kabiri mu gihe yageze mu cyiciro cya mbere mu 2011.

Mu 2015 ni bwo yemejwe nk’umusifuzi mpuzamahanga na FIFA, akaba asanzwe asifura amarushanwa n’imikino itandukanye haba mu Rwanda ndetse n’iyo ku rwego rwa Afurika.

Ishimwe Jean Claude ni we Munyarwanda watoranyijwe mu basifuzi ba CHAN 2020
Ishimwe Jean Claude amaze imyaka itanu asifura imikino mpuzamahanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .