Ishavu kuri APR FC nyuma yo gusezererwa na AS Kigali mu Gikombe cy’Amahoro (Amafoto)

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 17 Kamena 2019 saa 05:47
Yasuwe :
0 0

APR FC yasezerewe na AS Kigali muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro ku gitego 1-0 mu mikino yombi nyuma y’uko Ikipe y’Umuyi wa Kigali yari yatsinze iy’ingabo 1-0 mu mukino ubanza, amakipe yombi akanganya 0-0 mu wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali kuri iki cyumweru.

Ntibyari byitezwe n’abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda ko APR FC iyoboye andi mu kugira ibikombe byinshi bya Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro hano mu Rwanda yaviramo kuri iki cyiciro.

Nyuma y’uyu mukino abafana, abakinnyi n’abayobozi ba APR FC ntibiyumvishaga uburyo isezerewe na AS Kigali byongeye ikaba itasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika mu gihe Rayon Sports itatwara Igikombe cy’Amahoro.

Iyo ikipe itwaye Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro mu mwaka umwe, isohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League mu gihe iyaje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ihagararira igihugu muri CAF Confederations Cup. Aha igisigaye guha amahirwe APR FC ni uko mukeba wayo w’ibihe byose Rayon Sports yatwaye shampiyona, yanegukana Igikombe cy’Amahoro.

Nyuma y’umukino wahuje APR FC na AS Kigali kuri iki Cyumweru, bamwe mu bakinnyi bayo bananiwe kwakira ibyababayeho bigaragarira buri wese.

Byatangiye abarimo myugariro wayo wo hagati Rugwiro Hervé aryama hasi mu kibuga mu gihe Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ we yunamye akareba hasi ashenguwe no gusezererwa na AS Kigali mbere y’uko asohoka mu kibuga yubitse umutwe.

Si Migi gusa kuko na Niyonzima Ally wavuye muri AS Kigali mu ntangiriro z’uyu mwaka, yasohotse mu kibuga azamuye umupira akurikiwe na Ombolenga Fitina bombi bananiwe kwakira ibibabayeho mu gihe rutahizamu w’iyi kipe, Hakizimana Muhadjili, we yasohotse yipfutse umupira mu maso akurikiwe na Nshuti Dominique Savio wari wubitse umutwe.

Aba bakaba bari baherekejwe n’umutoza wungirije, Mulisa Jimmy, wasohotse mu kibuga yubitse umutwe maze akurikirwa na Team Manager Lt. Col. Sekaramba Sylvestre ari kumwe na Kabanda Tony ushinzwe itangazamakuru muri iyi kipe bombi baciye mu kibuga baganira mu bimenyetso byerekana ko batashimishijwe n’umusaruro w’ikipe.

APR FC yari yatangiye neza umwaka w’imikino ndetse igasoza igice kibanza cya shampiyona iyoboye, ntiyahiriwe n’imikino isoza, aho yatakaje amanota, isatirwa na mukeba wayo Rayon Sports kugeza ubwo inayitwaye igikombe.

Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports igitego 1-0 habura imikino irindwi ngo shampiyona irangire, APR FC yatakaje andi manota kuri Kiyovu Sports banganyije 0-0, inganya na AS Kigali 2-2 mbere yo gutsindwa na AS Muhanga 2-1, isongwa na Espoir FC 2-1 mu mukino ubanziriza uwa nyuma wa shampiyona.

Mu mikino 30 yakinnye muri shampiyona ya 2019/2020, iyi Kipe y’Ingabo yasoreje ku mwanya wa kabiri n’amanota 65 izigamye ibitego 30 mu gihe igikombe cyatwawe na Rayon Sports yasoje ifite amanota 72, izigamye ibitego 39.

Myugariro wo hagati Herve Rugwiro yaryamye agaramye mu kibuga hagati yibaza ibibaye ku ikipe abereye Kapiteni wa gatatu
Kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste ''Migi'' yubitse umutwe mu gihe umusifuzi yahuhaga mu ifirimbi ko umukino urangiye
Nyuma yaje guhumurizwa na Ntate Jumaini wa AS Kigali
Mugiraneza yiyambuye igitambaro cya kapiteni maze agenda agifashe mu ntoki
Hakizimana Muhadjili watsindiye APR FC ibitego byinshi muri Shampiyona umwaka ushize yashenguwe no gusezererwa muri 1/8 cy'Igikombe cy'Amahoro
Yasohotse yipfutse umupira mu maso akurikiwe na Savio wavuye muri iyi kipe, wamugendaga imbere yubitse umutwe
Yaba Nkinzingabo Fiston (ibumoso), Michel Rusheshangoga na Songayingabo Shaffy bose ntibumvaga ibimaze kubabaho
Ntwali Fiacre yasohokanye agahinda mu kibuga
Umutoza wungirije wa APR FC, Mulisa Jimmy, yasohotse mu kibuga yubitse umutwe
Team Manager wa APR FC, Lt. Col. Sekaramba Sylvestre (ibumoso) na Kabanda Tony ushinzwe Itangazamakuru muri iyi Kipe y'Ingabo ntibashimishijwe n'umusaruro wayo

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza