Iri rushanwa ryatangijwe ku wa Gatanu tariki ya 7 Mutarama 2023, mu Mujyi wa Basra, kuri Basra International Stadium izakinirwaho iyi mikino ifatanyije na Al-Minaa Olympic Stadium.
Umuhango wo gufungura irushanwa wari uteguwe ku rwego rukomeye, kuko amatara yari ku kibuga yose yakaga ashushanya amateka n’umwihariko w’Umujyi wa Basra ndetse na Iraq.
Muri ayo matara kandi hagaragaragamo amabara ahujwe n’amabendera y’ibihugu byitabiriye iri rushanwa bihuriye mu Kigobe cy’Abarabu.
Muri ibi birori hagaragayemo umwihariko ugaruka ku mateka ari hagati y’ibihugu bihuriye mu Kigobe cy’Abarabu. Abaririmbyi bo muri Iraq ni bo babanje gususurutsa abitabiriye, mu njyana gakondo y’Abarabu.
Ntabwo ari bo baririmbye gusa, kuko nyuma y’uyu muhango abandi baririmbyi bungikanyije imbaraga bo muri Iraq; Husam Al Rassam na Rahma Riad banyuze amaso y’abo baririmbiye.
Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu, Mohammed Shia’ Al Sudani, ni we wahaye ikaze abagendereye igihugu cyabo, ndetse anatangiza ku mugaragaro iri rushanwa baherukaga kwakira mu 1979.
Mu bo yahaye ikaze harimo Perezida wa FIFA Gianni Infantino na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Qatar, akanayobora Ishyirahamwe ry’amakipe ahuriye mu kigobe cy’Abarabu, Sheikh Hamad bin Khalifa bin Ahmed Al-Thani.
Amakipe umunani azahatana agabanyije mu matsinda abiri, na yo yahawe ikaze. Harimo ari mu Itsinda rya mbere ari yo Iraq, Arabie Saoudite, Oman na Yemen. Mu Itsinda rya kabiri harimo Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Bahrain na Kuwait.
Iri rushanwa rizarangira tariki ya 19 Mutarama 2023, riheruka kubera muri iki gihugu rigifungurwa mu 1970. Ibi bisobanuye ko Abanya-Iraq bari bamaze ibinyacumi bine badaca iryera umunezero w’umupira w’amaguru bahuriyeho na bagenzi babo.
Kuva mu 2003 haba intambara yo gukuraho Saddam Hussein, nta burenganzira busesuye barahabwa bwo kuba bakwakira imikino mpuzamahanga, ahubwo bajya kwakirira mu bindi bihugu.
Nyuma y’iki gikombe barateganya kongera gusaba uburengazira bityo bakazakira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, imikino yose ikazabera iwabo.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!