00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irambona Eric yagizwe umuyobozi muri Rayon Sports

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 16 April 2025 saa 11:12
Yasuwe :

Irambona Eric yagizwe Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere y’Umupira w’Amaguru muri Rayon Sports, ikipe yakiniye imyaka irindwi hagati ya 2013 na 2020.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Rayon Sports yatangaje ko yahaye inshingano uyu munyabigwi wayo.

Yagize iti “Umunyabigwi nyawe wambaye umwenda wa Gikundiro imyaka irindwi, ubu yahindutse uzajya areberera ibikorwa byose by’ikipe mu kibuga no hanze yacyo.”

Ni umwanya mushya mu makipe yo mu Rwanda kuko menshi amenyereweho Komite Nyobozi, andi makipe akagira Umuyobozi Nshingwabikorwa.

Irambona yahawe izi nshingano nyuma y’imyaka ibiri asezeye guconga ruhago nk’uwabigize umwuga. Uyu mugabo ari mu bakinnyi bake baminuje kuko afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu bijyanye n’ubukungu yakuye muri UNILAK.

Irambona kandi ni umwe mu bakinnyi bakiniye Rayon Sports igihe kinini kuko yayigezemo mu 2013 ayivamo mu 2020 yerekeza muri Kiyovu Sports.

Yatwaranye na Gikundiro ibikombe bitandukanye birimo ibya Shampiyona, Igikombe cy’Amahoro ndetse ni umwe mu bari kumwe nayo igera muri ¼ cya CAF Confederations Cup mu 2018.

Irambona Eric ni umwe mu bakinnyi bake baminuje mu Rwanda
Irambona yatwaranye na Rayon Sports ibikombe bitandukanye
Irambona yakiniye Rayon Sports imyaka irindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .